Advertising

Ubushakashatsi: Ibyingenzi wamenya ku ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence, AI]

12/05/24 6:1 AM

Ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence] ni ikoranabuhanga rigamije guha mudasobwa n’imashini ubushobozi bwo gukora ibintu byatekerezwaga ko bishoborwa n’abantu gusa, nko gutekereza, gufata ibyemezo no gukora imirimo isaba ubushishozi.

Ubwenge bw’ubukorano bukoresha ibipimo byo gutekereza byubakiye ku mibare, kugereranya ndetse n’isanisha ry’amakuru by’uburyo bwa mudasobwa [Algorithm], bukabasha gukemura ibibazo mu buryo bwihuse kandi bunoze. Ubu bwenge bwihariye bushobora kwigana imikorere y’ubwonko bw’umuntu, bwifashishwa cyane cyane mu gutahura amakuru, gusesengura no gufata ibyemezo bifatika.

Ubumenyi shingiro buri inyuma ya AI bushingiye ku buryo mudasobwa zigira ubushobozi bwo kwiga no kwigira ku miterere y’amakuru uzihaye. Ibi bikoresho byifashishwa mu kwiga ku buryo bwimbitse ibimenyetso bitandukanye, hakoreshejwe ibigereranyo by’imibare n’ikoranabuhanga ryo gusesengura. Byongeye kandi, mudasobwa ihabwa ubushozi bwigana imikorere nk’iy’ubwonko bw’umuntu, bigatuma imashini zibasha kumenya amafoto, ibimenyetso by’ijwi n’andi makuru mu buryo bwimbitse kurushaho.Top 18 Artificial Intelligence (AI) Applications in 2024

AI ifite uruhare rukomeye mu iterambere mu nzego nyinshi. Mu buvuzi, ikoreshwa mu gusesengura ibimenyetso by’indwara hakoreshejwe imashini z’ikoranabuhanga, bikagabanya amakosa mu buvuzi no kwihutisha ibikorwa. Mu buhinzi, ubwenge bw’ubukorano bufasha mu kumenya igihe cyiza cyo gutera imyaka, gukora igenamigambi ryiza no gutahura indwara z’ibihingwa.

Mu bucuruzi, AI ikoreshwa mu gusesengura amakuru y’isoko, gucunga ububiko no guha abakiriya serivisi zihuse. Iterambere ry’ikoranabuhanga rigaragaza ko ubwenge bw’ubukorano buzakomeza kugira uruhare mu buzima bwa buri munsi. Mu rwego rw’uburezi, bushobora kwifashishwa mu myigishirize hifashishijwe uburyo bushingiye ku mikoreshereze y’umuntu ku giti cye.Supply Chain AI: 25 Current Use Cases (and A Handful Of Future Ones)

Muri politiki, AI ikoreshwa mu gufata ibyemezo bikomeye hashingiwe ku mibare n’isesengura ry’amakuru nk’uko tubikesha inyandiko zitandukanye zibuvugaho. U Rwanda, nka kimwe mu bihugu byashyize imbere ikoranabuhanga, ruri gushyira imbaraga mu gukoresha AI mu nzego zose z’iterambere kugira ngo rube urufatiro rw’imikorere igezweho mu gihugu no hanze yacyo.
Where Will Artificial Intelligence Take Us In The Future?
AI yifashishwa mu nzego zitandukanye

Unlock the Power of Education with Artificial Intelligence

A.I. in Education: What K-12 Leaders Need to Know | New Leaders Blog
Mu iri kinyejana cyiyobowe n’ikoronabuhanga AI ni ikingi ya mwamba mu burezi

A Guide to AI-Based Video Surveillance | 2 Krew Security & Surveillance

Emerging AI Technology in Video Surveillance Security Systems
Mu mutekano nibijyanye nabyo AI yakemuye byinshi
Harnessing AI for Precision Site-Specific Nutrient Management
Artificial Intelligence in agriculture (source: Internet) Role of AI... | Download Scientific Diagram

The Role of AI in Agriculture: Innovations and Applications
Mu buhinzi ndetse n’ubworozi ntihatanzwe naho kugerwaho  ni ikoranabuhanga

Umwanditsi BONHEUR Yves

Previous Story

Nyuma y’amezi abiri arwaye kanseri nyina wa Eminem yapfuye

Next Story

Ikoranabuhanga ryahinduye uburyo abantu babaho, bakora, n’iterambere muri rusange

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop