Thierry Shema wamenyekanye nka Deejay Tity yagaragaje uruhererekane rw’ibitaramo agiye gukoreramo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, agamije kwagura urugendo rwe rw’umuziki.
Uyu musore asanzwe abarizwa mu Mujyi wa Edmonton mu gihugu cya Canada, aho akorana bya hafi na mugenzi we Andy Kamali wamamaye nka Blackmanzi. Aba basore bombi bakora cyane umuziki wubakiye ku njyana ya Amapiano, ndetse ibihangano byabo byumvwa cyane n’umubare munini. Tity yagaragaje ko muri uku kwezi k’Ukuboza afitemo ibitaramo bitatu birimo n’ibindi bibiri azatangaza.
Yavuze ko igitaramo cya mbere azagikora tariki 13 Ukuboza 2023, ni mu gihe igitaramo cya kabiri azagikora tariki 14 Ukuboza 2024 mu Bubiligi, agataramira i Kigali ku wa 20 Ukuboza 2024. Ariko kandi anavuga ko afite ibitaramo azakorera muri Uganda na Kenya ku matariki azatangazwa mu gihe kiri imbere. Tity avuga ko gushikama mu muziki ahanini byaturutse ku kuntu indirimbo ze zaciye ibintu ku rubuga rwa TikTok.
Yigeze kubwira TNT ati “Ubuhanga bwanjye mu kuvuga bwamenywe na benshi nyuma yo kugaragara ku ruhando rw’ibikorwa bikomeye nko gucuranga mu bikorwa byarimo Dj Maphorisa uri mu batangije injyana ya ‘Amapiano’. Uyu musore yanasobanuye ko ari mu bashinze itsinda rya ‘City Entertainment’, kandi byamufashije gutangiza neza urugendo rwo kuvanga imiziki, byatumye mu gihe cy’umwaka umwe yarisanze mu muziki mu buryo bworoshye. Tity avuga ko amaze kugaragara mu bikorwa yahuriyemo n’abahanzi bakomeye barimo nka Major League, Ayra Starr, Uncle Waffles n’abandi.
Yatangaje ko kemya na Uganda ari muho azaha ibyishimo
Asanzwe akorana umuziki na Blaise bombi baba muri canada mumujyo witwa Edmonton