Ubushakashatsi bugaragaza ko igihe cyose uri mu mazi magari ukabona harimo ishusho isa nka KARE (mpandenye zingana)ugomba guhita ukiza amagra yawe byihuse kuko haba harimo ikintu gishobora kukugirira nabi.
Bivugwa ko icyo gihe inyanya iba igiye kugira umuhengeri udasanzwe kuburyo bishobora kukuviramo urupfu cyangwa ugasatirwa n’inyamaswa z’inkazi.
Ndetse dushingiye kuri raporo zitandukanye za OMS inyanjya ziri mubikunze kwambura abantu benshi ubuzima, nubwo ari ubundi bukungu bufatiye runini uyu mu bumbe wacu ugizwe na 71% by’amazi.
Kurohama. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko buri mwaka ku isi abantu bagera ku 320, 000 barohama. Ibi birimo impfu zatewe no koga, impanuka zubwato, nibindi bintu bifitanye isano n’amazi.
Ikigereranyo cyo kurohama ku isi hafi 0.1% by’abatuye isi buri mwaka, ariko kiri hejuru cyane mu turere tumwe na tumwe two ku nkombe.
Gusa ushyize ku ijanisha inyanjya ntago zikunze guteza urupfu nk’impanuka zo mumuhanda:
- Impfu ziterwa ninyanja : Hafi 320,000
- Impfu zose zimpanuka : Hafi miliyoni 6
Rero, impfu ziterwa n’inyanja zikubiye hafi 5-6% byimpfu zose zimpanuka ku Isi. Ijanisha nyaryo rishobora gutandukana ukurikije ahantu runaka, ibyabaye (nkibiza), nubwoko bwimpanuka zapimwe.
Umuryango mugari wa umunsi.com tubifurije ubuzima buzima, ndetse mukirinda icyabahungabanya cyose, ishya n’ihirwe ribagirirweho.
cyane cyane mwe mudatangwa no gusohokera ku mazi magari