Advertising

Kenneth Brumley wapimaga ibiro 460, gusa kuri ubu umubonye watungurwa

12/01/24 7:1 AM

Kenneth Brumley ukomoka muri Texas ni umugabo wigeze kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga bitewe nibiro yari afite. Kenneth yari umwe mu bantu baremereye kuruta abandi bose babayeho, wapima ibiro 460  igusa ubu umubonye watungurwa.

Kenneth, yamenyekanye cyane ku isi yose nyuma yo kugaragara muri documentaire ya Channel 4 “Half Ton Dad.”, yapimaga ibiro (kg 460). Yari munini cyane ku buryo atashoboraga kugenda cyangwa kwiyuhagira. Ushobora gutekereza ko yamye ameze gutyo, ariko siko byari bimeze. Kenneth ntabwo yavutse muri ubwo buryo. Mubyukuri, yaje mwisi nk’umuhungu muzima ndetse abasha gukina nabandi bana.

Ubusanzwe Kenneth yarezwe na mama we muri Texas. Ntiyigeze amenya papa we, kandi ubuzima ntibwaboroheye,Ubwitange bwa mama ahuze ashaka icyabatunga bivuze ko Atari akunze kuba murugo. Yakoraga amasaha yikirenga ndetse rimwe na rimwe akana kora  ijoro, ntiyabonye umwanya wo guteka no kwita ku mwana. Ibyo bivuze ko Kenneth yakuze arya ibiryo byinshi, aho imboga zari imbonekarimwe mu ifunguro rye. Mubyukuri, igihe kimwe yabonye cyo kurya imboga ni igihe yabaga yasuye nyirakuru  bitabaye ibyo, byose byari ubusa.

Nubwo hari ibibazo, ubuzima bwa Kenneth bwasaga naho butanga icyizere mu myaka ye kuko yakundaga sporo yanyuze mu mashuri atandukanye ya basketball, baseball, ndetse n’umupira wamaguru muri Texas. Ndetse yifuzaga kuzaba  umukinnyi wi indashyikirwa. Gusa byaje kuzamba kuko nyina yagombaga kwimukira muri Californiya kugira ngo yite kuri mushiki we wari urwaye, biba ngombwa ko ajyana Kenneth.

Igihe nyina wa Kenneth yamubwiraga ko bimutse, yabanje gutekereza ko arimo asetsa. Ariko amaze kumenya ko akomeje, umuhungu byaramubabaje,yararize amwinginga ngo amureke agume muri Texas hamwe na nyirakuru, ariko ntibyakunda. Yapakiye ibintu byabo byose muri bisi nuko baragenda. Kenneth nta kundi yari kubigenza uretse kuva muri Texas ku munsi w’umukino wa basketball yari amaze ibyumweru akora imyitozo.

Kwimuka ntibyari byoroshye kuri Kenneth. Yasize ishuri rye, inshuti ze, ni ikipe ye. Byaviriyemo kwiheba aho ihumure yarikuraga mu kurya cyane no kureba televiziyo kugirango ahangane n’amarangamutima ye ndetse n’irungu. Nyina wa Kenneth ntiyari azi ko kwimuka bizahindura ubuzima bw’umuhungu we mu buryo burenze ubwo yatekerezaga.

Bidatinze, yaryaga karori hafi 30.000 buri munsi zingana nizo umuntu usanzwe arya mubyumweru bibiri byose. Buri gihe wasangaga aryagagura, nta guteka neza murugo, ndetse yakundaga ibiryo byatetswe mu mavuta menshi. Kenneth amaze gukura, ikibazo cye cyarushijeho kwiyongera,ingeso ye yo kurya yarushijeho kuba mbi nyuma yaje gushaka umugore.

Mu byukuri, Kenneth yizeraga ko gushyingirwa bizamufasha kuko umugore we yari umutetsi ukomeye. Ariko yaribeshyaga cyane, ndetse na nyuma yo gushyingirwa no kubyara umwana we wa mbere, Kenneth ntiyashoboraga kureka kurya ibiryo by’umurengera. Umugore we yagerageje kumuhindura, ariko ibiryo noneho byari ibiyobyabwenge kuri Kenneth, kandi byaramugoye kubireka.

Ingeso ye yo kurya cyane yatangiye gutera amakimbirane menshi murugo rwe. Ariko ibiryo ntabwo aribyo byonyine byari ikibazo hagati yabashakanye, ahubwo yari akijyana n’’abandi bagabo bari bafite agatsiko k’abanyarugomo.

Gusa icyaje gutungura abantu ni impinduka zaje kubaho ubwo inshuti ze zafungwaga, agatangira ubuzima bwo kwitekerezaho, abona ko umubyibuho we udakwiye. Yaje kujya kwa muganga aribagisha, ndetse abahabwa ubujyanama anishyiriraho gahunda ya siporo ihoraho kuri ubu ameze neza.
Remember This Man Who Weighed 1022 Pounds? This Is How He Looks Now!
Kenneth mbere na nyuma yo kuvurwa umubyibuho ukabije

 

Sponsored

Go toTop