Mu karere ka Palma, mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique, hatangijwe uruganda rushya rutunganya ubunyobwa bw’Anacarde nyuma yo kubano umutekano bagezwaho n’ingabo z’u Rwanda.
Uru ruganda rwashowemo asaga Miliyoni 30 z’amameticais (angana na miliyoni $1.3), rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 1,500 z’ubunyobwa ku mwaka, ndetse rukaba rwitezweho kuzatanga imirimo ku bantu 100.
Guverineri wa Cabo Delgado, Valige Tauabo, ni we wafunguye ku mugaragaro uru ruganda, akaba yavuze ko ruzaha isoko abahinzi b’Anacarde bo mu turere twa Nangade, Mueda, Mocímboa da Praia, Muidumbe, na Palma.
Yongeyeho ko uru ruganda ruzafasha mu kuzamura urwego rw’ishoramari mu buryo bukomeye mu rwego rwo gushimangira ingamba za Guverinoma ya Mozambique zo kwagura ubukungu.
Yagize ai:” “Ubu, turashyiraho isoko ku bahinzi b’ubunyobwa bw’Anacarde bakomeye mu ntara, mu turere twa Nangade, Mueda, Mocímboa da Praia, Muidumbe, na Palma,”
Iri shoramari rije mu gihe imyiteguro yo gutangiza igihembwe cy’umusaruro wa 2024-2025 iri gukorwa, ikaba izatangizwa muri uku kwezi k’Ukwakira muri Cabo Delgado.
Guverineri Tauabo yasobanuye ko intego ari ugukomeza guteza imbere inganda zishingiye ku musaruro w’ibikomoka mu gihugu, mu gihe akarere ka Palma karimo kwongera kubona icyizere mu ishoramari nyuma y’imyaka umutekano umutekano utifashe neza.
Uru ruganda rwubatswe ku nkunga y’umuryango Sunshine Approach Foundation, ugamije guteza imbere imibereho Myiza y’abaturage bakeneye ubufasha mu duce dukennye, binyuze mu mishinga ifite ingaruka nziza ku mibereho yabo.