Advertising

Bahakoreye ibirori bidasanzwe ! Urwibutso rw’ibyamamare Nyarwanda muri Cinema kuri El Classico Beach Chez West

01/01/25 4:1 AM
2 mins read

Bamwe mu byamamare Nyarwanda muri Cinema barimo ‘ Killerman n’abakinnyi bose akoresha [Killerman Empire], Intare y’Ingore , Micky , Soloba , Mama Zulu n’abandi bakoreye ibirori kuri El Classico Beach Chez West, bifuriza bamwe muri bo isabukuru nziza y’amavuko barimo ; Killerman, Micky , Intare y’Ingore n’abandi.

Ubwo ibi birori byabaga Killerman yafashe ijambo ashimira buri umwe wese ndetse na El Classico Beach Chez West yabahaye umwanya wo gukoreramo kandi ikanabakira neza nk’uko isanzwe ibikora dore ko atari ubwa mbere bari bahageze bishimana.

Killerman yagize ati:”Ndagira ngo nshimire buri umwe wese watumye ibi biba, ndetse nshimira na El Classico Beach Chez West yatwakiriye. Ni ibyagaciro”. Aya magambo yari aherekejwe n’indirimbo no gukata Cake, yanyujijwe kuri bamwe muri bo bari bizihije isabukuru.

Benshi mu bakunzi babo bakunda gusohokera kuri El Classico Beach Chez West mu Karere ka Rubavu, batewe ubwuzu no kwibonera aba bakinnyi imbona nkubone bagaragaza ko ibibera kuri El Classico Beach ari nta handi bari babibona.

Uwitwa Anicet Jaspec yagize ati:”El Classico Beach Chez West, isoje umwaka ari iya mbere. Reba nawe uburyo ibyamamare byaryohewe n’ibirori, bose bahisemo kuza gukorera hano, bifurizanya isabukuru y’amavuko, ni ibyagaciro kandi turabyishimira nk’abakiriya ba West”.

Mugemana Ruger yagize ati:”Umva nkubwire, El Classico Beach Chez West iciye agahigo, ni ubwa mbere mu Rwanda no mu Karere ka Rubavu muri rusange , ibyamamare bya Cinema bifashe bose bagera kuri nko ku 10 bagasohokera rimwe ahantu hamwe bagamije kwifurizanya isabukuru y’amavuko”.

Yakomeje agira ati:”Bisobanuye byinshi kuri Bar&Restaurent , El Classico Beach by’umwihariko nkatwe nk’abakiriya, bikatwereka uburyo nyirayo [West], abanye neza n’abantu bose , uburyo abaha agaciro n’uburyo abakira kuko umuntu nti yakwakira nabi ngo ejo ugaruke kandi urabizi neza ko nka Killerman na Nsabi atari ubwa mbere bahageze bakishimira uko bakiriwe”.

Muri aba harimo Nyambo Jesca, Mama Zulu umaze kwamamara muri Filime zitandukanye, Micky byavuzwe ko yatandukanye na Regis ariko bikanitwa gutwika n’abandi batandukanye biganje muri Killerman Empire.

Mu kiganiro UMUNSI.COM twagiranye na NSHIMIYIMANA Onesphore wamamaye nka Fire West, akaba nyiri El Classico Beach, yasobanuye uburyo ari iby’agaciro kubona abakinnyi ba Filime mu Rwanda basohokera kuri El Classico Beach, ashimangira ko bimwereka uburyo umwaka wa 2024 wagenze mu gutanga Serivisi neza ku bakiriya be, anabasezeranya ko muri 2025 ibyiza ari byinshi.

Ati:”Kwakira abakinnyi ba Cinema mu Rwanda ni iby’agaciro. Kuri njye binyereka ko hari aho maze kugera mu kwakira abantu neza. Ndashimira abakozi banjye bakira abakiriya, abateka n’abotsa amafi, abayobozi ba El Classico Beach Chez West dufatanyije n’abandi twakoranye neza muri uyu mwaka wa 2024 kandi twizeza abatugana ko muri 2025 ibyiza bizarushaho kuba byinshi na cyane ko twabateguriye ibidasanzwe. Turabasaba kuza hano akaba ariho bizihiriza ibirori byaba haba mu busitani bwiza bwacu twabateguriye , mu mazi cyangwa ahabera ibirori bitandukanye naba Killerman bakoresheje”.

Ubusanzwe El Classico Beach Chez West ni Bar&Restaurent iherereye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Nyamyumba yafi y’amashyuza, uruganda rwenga inzoga rwa Bralirwa ndetse n’icyambu gishya cya Rubavu cyakira amato manini yambukiranya imipaka.

Kuri El Classico Beach Chez West, haba amafi meza , aharoberwa aho ifi imwe yokeje neza ari ibihumbi 7 RWF , ndetse hakaba n’ifi y’ibihumbi 10 RWF [Big Fish] zose zizana n’ifiriti yazo.

Kaba kandi Poromosiyo ya Tamira Ifi mu Nyarwanda, akaba ariho honyine mu Gihugu bayigira kubakiriya , aho ugura Ifi imwe ukongezwa indi, ibintu byashyizweho kugira ngo buri mu Nyarwanda abashe kumva ku cyanga cy’ifi adahenzwe.Kuri iyi Poromosiyo wishyura ibihumbi 7 RWF byonyine ugahabwa amafi abiri n’amafiriti yayo.

Haba ibyo kunywa byiza utasanga ahandi, haba amafunguro y’ubwoko bwose, ni ukuvuga ushaka Ifi n’Ubugari, Ifi n’Umuceri, Ushaka ibirayi n’ibindi byose.

Haba Pizza nziza, haba imitobe itandukanye ihakorerwa [Juice] bigaterwa niyo wowe ushaka kuko bahita bayikora uwo mwanya kandi ku mafaranga make.

Kuri El Classico Beach Chez West haba kandi amacumbi ku bantu baba bashaka kuruhuka mu gihe baje bashaka kurara kandi nayo ari ku mafaranga make.

Bagufitiye ubwato bwiza cyane utasanga ahandi mu Karere ka Rubavu cyangwa mu gihugu. Harimo Speed Boat y’akataraboneka ya El Classico Beach Chez Wes, Table Boat zizwi iburayi ariko zazanywe na West , aho ufatira amafunguro mu Kitaga cya Kivu by’umwihariko n’abashaka gutera ivi bakaba bafitiwe udushya.

Ushaka ibindi bisobanuro wanyura kuri numero ; 0783256132 na 0789400200 ugafashwa mu masegonda make. Visit El Classico Beach.

 

Sponsored

Go toTop