Advertising

Tuff Gang yanyuze abitabiriye igitaramo cya The Ben yamurikiyemo Album ye

01/02/25 5:1 AM
1 min read

Kuva na mbere y’igitaramo The Ben yakunze kugaragaza ko azaririmbana na Tuff Gang ibintu byaje no gushimisha benshi ubwo aba basore baririmbaga batarimo mugenzi wabo ‘Nyakwigendera Jay Polly’.

Ubwo The Ben yari ku rubyiniro, abagize iri tsinda barimo P Fla na Green P, umuvandimwe we, bamusanze ku rubyiniro nyuma haza na Fireman bakomezanya mu murindi w’indirimbo bise ‘Kwicuma’ yanakunzwe cyane guhera mu myaka yo hambere.

Ubwo iri tsinda ryaririmbaga, hakoreshejwe ifoto ya Jay Polly , ishyirwa muri Screen bamuha icyubahiro nk’umwe muwo bari bafatanyije itsinda kandi wanagize uruhare mu iterambere ryabo n’itsinda muri rusange.

Tuff Gang ni itsinda ryakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ; Amaganya , Kwicuma, Gereza, n’izindi. Tuff Gang yagiye ivugwaho gusubirana ndetse naba banyirabyo bakabihamya ariko hakabura umwanzuro usinyeho uvuga ko ryagarutse ndetse n’ibikorwa bikabura.

Muri iki gitaramo itsinda rya Fuff Gang ryahawe umukoro n’abakunzi ba Hip Hop baryeretse ko rigikunzwe. Ubwo bari bamaze gutandukana , abagize Tuff Gang buri wese yakoze ibye, icyakora hanavuka ‘Stone Church’ yarimo Bull Dog , ikamamara mu ndirimbo zirimo iyo bise Imirimo.

Iyi Stone Church yakozwe nk’agahimano ariko nayo ntiyamara kabiri kuko abari bayirimo bahise batandukana biba ibyawamugani ngo akabaye izwende ntikoga, itsinda rikomeza kuba mu gihirahiro.

Muri iki gitaramo kandi K8 Kavuyo yatunguranye ku rubyiniro, afatanya na The Ben kuririmba Ndi Uw’i kigali bakoranye ubwo The Ben yari muri Amerika.

The New Year Groove ni igitaramo The Ben yakoze agamije kumurika Album yise ‘Plent Love’ y’indirimbo 12, akaba ari Album yamaze igihe kinini avuga mu itangazamakuru ariko kujya ahabona bikaba ingorabahizi.

Sponsored

Go toTop