Umuhanzi Tom Close yongeye gutaramana na The Ben inshuti ye magara. Ibi byabereye mu gitaramo cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa 01 Mutarama 2025.
Tom Close yagaragaye ku rubyiniro nyuma y’umwaka wose atagaragara ku rubyiniro. Aba bombi baririmbanye indirimbo yawe yakunzwe cyane ‘Thank You God’. Muri ‘Perfomance’ yabo , The Ben na Tom Close , bagaragaje ko ubushuti bwabo bwo hambere ntaho bwagiye.
The Ben waserukanye ababyinnyi n’imyambaro y’umweru idasanzwe, yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane harimo ‘Si beza’, ari nabwo na Tom Close yahise amusanga ku rubyiniro yambaye ikoti rirerire icyakora aza kurikuramo akomezanya na The Ben.
The yaranzwe no gukoresha abahanzi bakiri bato , barimo na Shemi byavuzweko ari uwo mu muryango we icyakora akaba akunda kumufasha cyane. ‘Plenty Love’ Album igizwe n’indirimbo zigeze kuri 12, cyabaye igitaramo cyongerera The Ben amateka kuyo asanganwe dore ko yiyunze kuri Israel Mbonyi nka bamwe mu Banyarwanda bamaze gutinyuka BK Arena.