Advertising

Rutsiro: Barasaba gusubizwa Ivuriro rigiye kumara hafi umwaka ridakora

29/09/2024 19:47

Abaturage bo mu murenge wa Mukura , Akagari ka Cyarusera , Umudugudu wa Mugeri barasaba gusubizwa Ivuriro ryabo rimaze amezi 6 rifunze imiryango. Kuba ridakora bibakururira kujya kwivuriza mu Karere ka Karongi bagakora urugendo rurerure.

Bavuga ko icyatumye rifunga ari uko habayego kutumvikana kwa banyiraryo n’Ubuyobozi nk’uko byemejwe n’uwahoze ari koreramo wagaragaje ko batishyuwe kuko bakoranaga n’ubwishingizi mu kwivuza,  ubushobozi bwo kugura imiti  bwabura bagafunga.

Muhawenimana Fortune utuye mu Murenge wa Mukura , Akagari ka Kabuga , Umudugudu wa Miraramo aganira na UMUNSI.COM , yagize ati:”Kugera kwa muganga bidusaba amasaha atari make kuko kugera ku Bitari byacu bya Kibara bidufata amasaha  ane n’amaguru  , iyo tugiye hafi rero tujya mu Karere ka Karongi nabwo ni urugendo rutari ruto . Turasaba ubuyobozi ko bwadusubiza ivuriro ryacu hano”.

Avuga ko impamvu bumvise zatumye bufunga ari uko ngo abaganga batishyuwe. Ati:”Twumva ko impamvu yatumye bifungwa ari uko abaganga batishyuwe ariko pe byari bidufatiye runini rwose. Umuntu yarafatwaga akajyayo bakatwakira neza cyane pe. Dukeneye Ivuriro ryacu”.

Yakomeje agira ati:”Mbere byarananiranaga bakabona kutwohereza ku Kibuye ariko ubu iyo urwaje umwana kugira ngo ubyuke nijoro ujye i Rubengera ni kure kuko hari n’ubwo tugerayo bagatinda kutwakira kuko duturutse mu Karere k’ahandi”.

Mukanoheli Marie Louise waganiriye na UMUNSI.COM avuye kwivuriza mu Karere ka Karongi nawe avuga ko baterwa umunaniro no gukora urugendo bityo agasaba ko basubizwa ivuriro bivurizagaho.

Ati:”Nkoze urugendo rungana gutyo (amasaha) kubera kubura aho nivuriza. Twumva ngo ntihujuje ibisabwa ubundi ngo ni ah’umuntu wigenga. Ingorane dufite rero ni uko tujya kure bityo tukaba dusaba ko baridusubiza. Izo mpamvu Leta nizikureho tubone aho twivuriza”

Ujeneza Elisse utuye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kabuga Umudugudu wa Sanzare , nawe asaba ubuyobozi bw’Akarere kubatekerezaho bakabaha Ivuriro. Ati:”Turasaba ko badusubiza Ivuriro twari dufite aha hafi kugira ngo ntitujye dukoresha igihe kingana gutyo tugiye kwa muganga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Umuganwa Marie Chantal yagize ati:”Kiriya ni ikibazo natwe turi gukurikirana , hari ama ‘Post de Sante’ ya giye asigwa naba rwiyemezamirimo ku mpamvu zitandukanye, rero ni ikibazo dushyizeho umutima ngo gikemuke vuba abaturage bacu bivurize hafi”.

Yahumurije abaturage ndetse avuga ko mu Karere kose bafite Post de Sante zigera ku 9 zifunze ndetse agaragaza ko ari ikibazo cyagaragajwe.

Ku byerekeye impamvu zitangwa n’abaturage. Umuganwa Marie Chantal yagize ati:”Icyatumye bafunga, ni uko hari ibibazo rwiyemezamirimo yari afitanye na RSSB kandi nabo twabibagejejeho ngo batubwire. Dusanga ari hahandi Rwiyemezamirimo ashobora gutanga Fagitire iri hejuru cyane RSSB nyuma ikagabanya umubare w’amafaranga batanze kuri Fagitire ugasanga nti babyumvikanyeho”.

Mu Karere ka Rutsiro hose harimo Post de Sante 38 , 9 muri zo ntizikora. Abaturage bo mu Mirenge ya Mushubati na  Mukura bose bajya kwivuriza muri Rubengera mu Karere ka Karongi.

Ku murongo wa Telefone twagerageje kuvugana Rwiyemezamirimo ntibyadukundira icyakora umwe mu bakoranaga nawe yabwiye UMUNSI.COM ko ikibazo cyatumye bafunga ari ubushobozi buke batewe no kutishyurwa na RSSB kuko bakoranaga na Mituel.

Ubwiherero bw’Ivuriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Scott Speedman na Lindsay Rae Hofmann bibarutse ubuheta

Next Story

Madonna yatangiye kwamamaza umukobwa we

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop