Scott Speedman na fiancé we Lindsay Rae Hofmann bibarutse umwa wa kabiri , ku wa Gatatu, tariki 25 Nzeri ari nabwo Hofmann yashyizeho ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ahamya ko yabyaye umuhungu , Indy, mu ntangiriro z’uku kwezi.
Hofmann yanditse ati:”Umuhungu wacu mwiza ari hano,” akomeza ashimangira ko imiryango yabo yishimiye uyu mwana. Ati:”Imitima yacu yaragutse, kandi twamukunze cyane. Waje vuba kandi mu buryo bw’igitangaza ku munsi wakurikiye isabukuru y’umubyeyi wawe— ku itariki ya 2 Nzeri, saa moya n’iminota 12, ufite ibiro 8.”
Speedman, ufite imyaka 49, na Hofmann bafite kandi umukobwa witwa Pfeiffer Lucia, ufite imyaka 2. Mu mafoto yashyizwe hanze harimo ifoto ya Indy aryamye, Pfeiffer akamukoraho, ndetse n’andi mafoto agaragaza Hofmann na Speedman bari kumwe n’abana babo.
Hofmann yatangaje ko atwite mu kwezi kwa Gatatu, yerekana ifoto ye ari kumwe na Pfeiffer. Speedman na Hofmann batangaje urukundo rwabo mu mwaka wa 2017, ndetse bashyingiranwe mu kwezi kwa Kamena 2023.
Speedman ni umukinnyi wa filime wamenyekanye mu ikinamico “Grey’s Anatomy,” akaba ategerejwe mu gihe cya kabiri cy’iyi nkuru.