Madonna, umuhanzi w’icyamamare, w’imyaka 66, yashyize ku mbuga ze indirimbo yakozwe n’umukobwa we Estere w’imyaka 12 y’amavuko.
Iyi ndirimbo yiswe “I’ll Tech House U Mix” yashyizwe kuri Soundcloud ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Nzeri, aho harimo amajwi anyuranye y’umuziki ufite ingufu nyinshi yumvikanamo n’ay’indirimbo “Vogue” y’icyamamare Madonna yo mu 1990, by’umwihariko aho baririmba ati:”It’s giving Madonna, Vogue.”
Mu butumwa bwa mbere bwa Madonna kuri Instagram Stories, yagaragaje ifoto ya Estere yambaye urugori runini rw’umukara ruriho umusaraba, ipantaro y’umukara, n’agapira k’umweru gafite utudomo tw’umukara. Madonna yashyizeho umurongo w’ifoto ujyana no kumenyekanisha indirimbo ya Estere aho yanditseho ngo, “DJ Queen Estere.”
Nyuma y’iyo foto, Madonna yashyizeho n’agace gato k’amashusho kerekana Estere agira ati:”Murakoze Mama”. Madonna yanditseho amagambo agira ati, “Queen Estere,” ndetse yandika n’amagambo yo kumutera imbaraga agira ati, “Tugendeeeee.”
Mu gice cyo gutanga ibitekerezo kuri Soundcloud, abakunzi b’umuziki bishimiye iyi ndirimbo nshya ya Estere. Umwe muri bo agira ati, “Nkunda Techno. Uzi gucuranga neza cyane. Byaba byiza ku kubona ukora Live.” Undi yongeyeho ati, “DJ superstar honeyyyy.”
Madonna, uzwi cyane mu ndirimbo nka “Like a Prayer,” afite abana batandatu. Uretse Estere ufite impanga ye, Stella, Madonna afite abandi bana barimo Lourdes w’imyaka 27, Rocco w’imyaka 24, David w’imyaka 19, na Mercy ufite imyaka 18.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru PEOPLE mu 2017, Madonna yavuze k’umuryango we mugari, aho yagaragaje ko yakunze kugira abana benshi. Yagize ati, “Hari igihe nafungaga amaso nkibaza nti, ‘Kuki igikoni cyanjye kituzuye abana babyina?’ Hari abana benshi bakeneye kugira iwabo.”
Yongeyeho ati, “Naribajije nti, ‘Ndindiriye iki? Bikore”.
Mu gihe yari mu bitaramo bye “Celebration Tour,” abana be bagaragaje impano zabo z’umuziki. Mu kwezi kwa Mutarama, Madonna yari ari kuri Madison Square Garden, aho abana batatu muri batandatu bazamukanye nawe ku rubyiniro. Mu gihe gito hagati mu gitaramo, Mercy yaje ku rubyiniro maze acuranga piano wenyine mbere y’uko atangira gucuranga indirimbo ya nyina yo mu 1992, “Bad Girl.”
Nyuma yaho, David yaje ku rubyiniro afatanyije na nyina, aho bacurangiye hamwe indirimbo yo mu 2003, “Mother and Father.” Muri icyo gitaramo kandi, Estere yaje ku rubyiniro maze yigana uko aba DJs bacuranga, indirimbo “Vogue”. Uwo mwana muto nyuma yaje kubyinira nyina maze akora “death drop” (uburyo bwo kuryama hasi nk’ababyinnyi ba Vogue) mbere yo kuva ku rubyiniro.
Muri uku kwezi kwa Nzeri, Stella na Estere bagize umuhango wa Bat Mitzvah, aho Madonna yabishyize ku rubuga rwe rwa Instagram Stories.
Madonna kandi yari aherutse gushyira ubutumwa bw’ishimwe ku bana b’impanga kuri Instagram muri Kanama, aho yagize ati:”Isabukuru Nziza ku Ba Twin Virgos bange. Estere na Stella! Murabahanga cyane – mufite impano – mugira ibitekerezo kandi muri bazima cyane. Ntegereje gusoma igice gikurikira… MBIFURIZA URUKUNDO RWINSHI MWEMBI !!!”