Advertising

Yapfuye ku ya 02 Ukwakira 1990 ! Fred Gisa Rwigema intwari y’urugamba rwo kubohora u Rwanda

02/10/2024 10:55

Fred Gisa Rwigema yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Gitarama mu Majyepfo y’ u Rwanda , ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga avuka , ku ya 10 Mata 1957, mu muryango w’impunzi z’Abanyarwanda. Akiri muto, yaje kwerekeza muri Uganda, aho yize amashuri ye.

Rwigema yaje kuba umwe mu bantu bazwi cyane mu rugamba rwo guhirika ingoma ya Idi Amin, ubwo yari kumwe na National Resistance Army (NRA) iyobowe na Yoweri Museveni. Nyuma yo gutsinda intambara yo mu 1986, Rwigema yagaragaye nk’umwe mu bagabo b’icyubahiro mu gisirikare cya Uganda, ariko umutima we wari uganisha ku Rwanda.

Ku ya 1 Ukwakira 1990, Rwigema wari Minisitiri w’Ingabo wungirije muri Uganda yahisemo kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rufite impunzi nyinshi zari mu Mahanga kubera ivangura n’akarengane ndetse babwirwa ko igihugu cyuzuye batagomba gutaha.

Urwo rugamba rwari rwateguwe n’umutwe wa RPF (Rwanda Patriotic Front) wari uhagarariwe cyane n’Abanyarwanda bari barahungiye muri Uganda n’ahandi. Igitero cyatangiye ku mupaka wa Kagitumba ku ya 1 Ukwakira 1990, kikaba cyari kigamije kugarura amahoro no kubohora u Rwanda.

Ku bw’ibyago, ku ya 2 Ukwakira 1990, Fred Gisa Rwigema yarishwe biba nyums y’umunsi umwe gusa atangije urugamba. Urupfu rwe rwabaye igikomere gikomeye ku rugamba, ariko ingabo ze zakomeje urugamba rw’ubutwari kugeza mu 1994 ubwo habaga intsinzi, n’ivuka rya Repubulika y’u Rwanda nshya.

Fred Gisa Rwigema yibukwa nk’intwari y’igihugu, azirikanwa ku bw’ubwitange n’ubutwari bwe mu guharanira impinduka n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ku rwego rw’Igihugu, yahawe impeta y’ikirenga y’Ubwitange, kandi tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, Rwigema n’abandi baharaniye ubwigenge bw’u Rwanda barazirikanwa ku munsi w’Intwari.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Dore amafunguro ukwiye kurya nijoro

Next Story

MTN yatumye bamwe mu bitabiriye ‘Iwacu Muzika Festival’ mu Bugesera batahana akanyamuneza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Tembera Igihugu cy’imisozi igihumbi

U Rwanda, ni Igihugu cy’imisozi igihumbi, ni igihugu gito, kidakora ku inyanja giherereye muri  Afurika y’Iburasirazuba.   Ni igihugu kizwiho kugira ibyiza nyaburanga byinshi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop