Telefoni zigezweho zikomeje guhindura imibereho ya muntu mu buryo butandukanye, haba mu buryo bwo kuvugana, kwiga cyangwa kwidagadura. Hano turavuga ku bwoko butanu bwa telefoni zigezweho, zigaragaza umuvuduko w’ikoranabuhanga muri iki gihe:
iPhone 15 Pro
Apple ikomeje guhanga udushya, iPhone 15 Pro ikaba izwiho umuvuduko udasanzwe wa chip A17 Pro hamwe n’imikorere yo gufata amafoto yihariye. Ifite uburyo bwo guhererekanya amakuru ku muvuduko urenze uw’ibindi bikoresho byose bihari.
Samsung Galaxy Z Fold 5
Ni telefoni ifite ubushobozi bwo guhinduka , igahinduka nk’ibindi bikoresho. Ifasha mu gukora imirimo myinshi icyarimwe.
Google Pixel 8
Google ikomeje guhanga telefoni zifite kamera nziza cyane. Google Pixel 8 ituma abakunda gufata amafoto n’amashusho babasha kubona izifite ubuziranenge budasanzwe, by’umwihariko kubera imikorere yayo ihuza ubwenge bw’ikoranabuhanga (AI).
Xiaomi 13 Pro
Xiaomi 13 Pro ikomeje gushimangira imyanya yayo ku isoko mpuzamahanga, ifite ubushobozi bwihariye bwo kwishyuza vuba, ndetse ifite camera zifite ubushobozi bwo gufata amafoto meza mu masaha y’ijoro.
OnePlus 12
OnePlus ni ikirango cyiganje cyane mu kwihutisha telefoni zifite ibiciro biri hasi ariko zifite ubushobozi bwo gukora neza, cyane cyane mu mikino ya videwo hamwe n’uburyo bwo gukoresha umurongo wa 5G.
Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga birashimangira uburyo Isi igenda ihinduka vuba, ikoranabuhanga rigatera imbere mu buryo buhoraho, rihindura ubuzima n’imikorere ya buri munsi.