Advertising

Mutesi Scovia avuze amagambo akomeye ku mukino wa Rutsiro na Rayon Sports

25/09/2024 18:45

Nyuma y’ibirori byabereye kuri stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’u Rwanda wabaye kuwa 6 tariki 21 Nzeri 2024 wahuje ikipe ya Gasogi united yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports umukino ukarangira Rayon Sports itsinze Gasogi united 1-0 , Mutesi Scovia yagize icyo uwutangazaho.

Umunsi wa 4 wa shampiyona urakomeza muri izi mpera z’icyumweru aho umukino utegerejwe n’abantu banshi uzahuza Rayon Sports izasura Rutsiro fc kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu .Uyu mukino ukazaba kuwa 6 tariki 28 nzeri 2024 saa 15:00.

Umunyamakuru Scovia mutesi ufi igitangazamakuru kitwa Mama Urwagasabo yatangaje amagambo akomeye cyane yagize ati ” Ninge perezida w’abafana ba Rutsiro fc yise inkuba zesa mu Rwanda no ku Isi ndetse no mu isanzure”. Yahamagariye abafana ba Rutsiro aho bari hose cyane cyane abari mu Mujyi wa Kigali ko bamuvugisha bagategura uko bazajya gushyigikira Rutsiro fc inkuba zesa kuri uyu mukino kandi yavuzeko iyo umuhigi wa mbere ahushije inyamaswa uwa kabiri aba yayiregeye akayikubita mu cyico.

Iyi kipe ya Rutsiro fc yashinzwe muri 2014 yitwa Hope fc ikinira ku kibuga cya Bugabo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Ruhango yari iy’umuntu ku giti cye. 2016 yaguzwe na karere ka Rutsiro itangira gukinira kuri stade ya karere ka Rutsiro yitwa Mukebera Stadium . Yaje guhindurirwa izina 2019 yitwa Rutsiro fc .

Yazamutse mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2020-2021. Imikino 5 iherutse guhuza aya makipe . Rutsiro fc yatsinze 1 banganya 1 Rayon Sports itsinda 3.

Aya makipe agiye guhura Rutsiro fc iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda ifite amanota 7 aho yatsinze imikino 2 .

Yatsinze Bugesera ibitego3-2 ,itsinda vision igitego 1-0 ,inganya umukino 1 na As Kigali mu gihe ikipe ya Rayon Sports bazakina iri kumwanya wa 7 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda ifite amanota 5 yatsinze umukino 1 yawutsinze Gasogi united igitego 1-0 inganya imikino 2 yanganyije na magaju ibitego 2-2 yongera inganya na marines 0-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Indirimbo y’umunsi ! ‘Moving’ ya Omah Lay yakorewe mu Butayu- VIDEO

Next Story

“APR FC nidutsinda ibitego bike bizaba 8 ” ! Abakinnyi ba Etincelles FC bakomeje gutaka inzara

Latest from Imyidagaduro

Go toTop