Mu mashusho amaze kuba kimomo ku mbuga nkoranyambaga, umugore wo muri Nigeria yagaragaye mu marira menshi nyuma yo gushyingura umugore we bari bamaranye iminsi 32 gusa.
Uyu mugore wakundaga cyane umugabo we nk’uko yabigaragaje ku mashusho yanyujije kuri TikTok Account ye , yatumye benshi bagira agahinda gakomeye.
Ni amashusho abagaragaza mbere y’uko apfa dore ko harimo n’ayo bafashe mbere y’ubukwe bwabo ndetse no mu bukwe. Aya mashusho agaragaza umugabo we ari mu isanduku barimo kumushyingura.
Benshi bagaragaje uburyo batewe agahinda n’urupfu rw’uyu mugabo wari umaze ukwezi n’iminsi 2 abanye n’umugeni we. Uwitwa Shan yagize ati:”Ndumva agahinda ufite , umugabo wanjye nawe yapfuye nyuma y’amezi atatu dukoze ubukwe, apfa azize Covid-19 ! Ndimo kugusengera mukunzi kuko njye hashize imyaka itatu (3) ariko ndimo kurira nk’aho hashize umunsi umwe ansize”.
Perk yagize ati:”Ihangane ku bw’igihombo wagize, ihangane kugira ngo akomeze kubona ko yasize udasanzwe. Imana iguhe umugisha ndimo kugusengera”.
Lala D yagize ati:” Nishimiye ko witeguye gutwara izina rye ubuzima bwawe bwose. Imana iguhe umugisha , ndikumwe nawe”.
Ntabwo bigeze bagaragaza amazina y’uyu mukobwa.