Advertising

Inzego z’umutekano z’u Rwanda na Jordanie ziyemeje ubufatanye

09/04/24 1:1 AM
1 min read

Minisiti w’umutekano w’imbere mu gihugu , Dr. Vincent Biruta n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (ICP) , CG Felix Namuhoranye bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Gihugu cya Jordanie , rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’Ibihugu byombi.

Ibi byabaye kuri uyu wa 03 Nzeri 2024, ubwo Minisitiri Vincent Biruta na mugenzi we wa Jordanie Mazin Abudullah Al Farrayeh, bakurikiranye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono na ICP Namuhoranye na Maj. Gen. Abeidallah A. Maaytah , Umuyobozi ushinzwe umutekano rusange muri Jordanie.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordanie , Urujeni Bakuramutsa.

Amasezerano yashyizweho umukono, akubiyemo ubufatanye mu kubaka ubushobozi mu bijyanye n’amahugurwa , guhanahana amakuru n’ubunararibonye n’ubufatanye mu zindi ngeri z’ibikorwa by’umutekano nko kurwanya iterabwoba , icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge , ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

Sponsored

Go toTop