Advertising

Passy Kizito wamamaye muri TNP ashobora kwiyongera mu banyamakuru ba RBA

01/14/25 13:1 PM
1 min read

Passy Kizito, umaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda, by’umwihariko akaba yaramamaye mu itsinda rya TNP, yatsinze ikizamini kimwinjiza mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) nk’umunyamakuru wa Magic FM.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rigaragaza abahataniye akazi ko gukora kuri Magic FM, Passy Kizito yatsinze ikizamini n’amanota 79%, arushwa rimwe na Uwingabiye Annick wa mbere kuko afite amanota 80%. Muri 22 bakoze ikizamini haba icyanditse ndetse n’icyo kuvuga, bane gusa ni bo babashije gutsinda ndetse bahabwa akazi, muri aba hakabamo na Passy Kizito.

Passy Kizito yari yararangije amasomo ya kaminuza mu 2018, aho yize itangazamakuru. Nyuma yaho, yanyuze muri Radio na TV1, aho yagiye akora ibikorwa bitandukanye byo gutangaza amakuru. Gusa, nyuma y’igihe gito akora itangazamakuru, Passy Kizito yaje kurisezera, asubira mu muziki yari atangiye gukora wenyine, nyuma y’uko mugenzi we bakoranaga mu itsinda rya TNP, nawe yari yimukiye muri Uganda.

Passy Kizito yakomeje gukorera umuziki wenyine, aho amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo “Golo”, “Basi Sorry” yakoranye na Chris Eazy, ndetse na “Wowe” yakoranye na Butera Knowless.

Uyu musore akaba ashobora kwinjira mu itangazamakuru rya Magic FM, aho azabona amahirwe yo gutangaza amakuru ndetse no kugaragaza ubuhanga bwe mu mwuga w’itangazamakuru.

 

Sponsored

Go toTop