Perezida wa Nigeria, Asiwaju Bola Ahmed Adekunle Tinubu, yanyuzwe no guhura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bakaganira ku kubaka iterambere rirambye ku Mugabane w’Afurika.
Abakuru b’Ibihugu bombi bahuriye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama, aho bitabiriye itangizwa ry’Icyumweru cya Abu Dhabi cyahariwe kubaka ibiramba (ADSW2025), cyatangiye ku wa 12 kikazageza ku wa 18 Mutarama 2025.
Perezida Tinubu yagaragaje ko yagiranye ikiganiro gisobanutse na Perezida Kagame, aho bashimangiye ko Afurika ifite ibikenewe byose ngo yiteze imbere, cyane ko ari ikigega cy’umutungo kamere, abantu n’ubushobozi bwose bushoboka.
Ku rukuta rwa X, Perezida Tinubu yagize ati: “Uyu mugoroba ubanziriza itangizwa rya ADSW, nagiranye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ibiganiro bisobanutse. Afurika ifite ibikenewe byose ngo yiteze imbere. Dufite umutungo kamere, abantu n’ubushobozi.”
Yakomeje agira ati: “Dukwiye kwisuzuma tukanoza ubucuruzi bukorwa muri Afurika n’ubufatanye bugamije kongera inyungu ku Banyafurika n’umugabane. Igihe cy’Afurika ni iki. Turashoboye. Tugomba gukora kandi tuzabikora.”
Ku wa Mbere, ni bwo Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi, ariko Tinubu we bivugwa ko yahageze ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama.
Aba Bakuru b’Ibihugu bari muri 13 batumiwe na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, muri iki cyumweru kizabamo inama zifite insanganyamatsiko igira iti: “Guhuza Ahahise n’Ahazaza: Kongerera imbaraga Iterambere Rirambye.”
Biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yifatanya na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, n’abandi Bakuru b’Ibihugu, abanyapolitiki n’abandi banyacyubahiro mu muhango wo gutangiza ADSW 2025.
Perezida Kagame kandi azitabira ibirori byo gutanga ibihembo byo gushyigikira kubaka ibiramba byitiriwe Perezida Zayed (Zayed Sustainability Prize Awards Ceremony), bitangwa muri UAE hagamijwe guhemba ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse, Imiryango idaharanira inyungu, n’amashuri yisumbuye, bigira uruhare rukomeye mu guhanga ibishya no gutanga ibisubizo birambye ku bibazo bihari ku Isi.
Perezida Kagame nanone kandi azahura n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, aho bazagaruka ku ngingo zitandukanye zo ku munsi wa mbere w’iyo nama.
Uretse Perezida Kagame na Tinubu, abandi Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye ni Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan, Perezida Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakhstan, Perezida William Ruto wa Kenya, Perezida Wavel Ramkalawan wa Seychelles, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Shavkat Mirziyoyev wa Uzbekistan, Minisitiri w’Intebe w’Albania Edi Rama, Minisitiri w’Intebe wa Finland Petteri Orpo, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Giorgia Meloni, na Minisitiri w’Intebe wa Malaysia Anwar Ibrahim.