Advertising

Fica Magic, The Same na Isha Mubaya mu bahanzi bazagaragara mu Iserukiramuco ‘Kivu Beach Festival Rubavu Nziza’

25/08/2024 07:39

Mu karere ka Rubavu , hateganyijwe ibirori bya Kivu Beach Festival Rubavu Nziza bizamara iminsi 4. Muri ibi birori by’Iserukiramuco bizaba birimo n’Imurikabikorwa hatumiwemo abahanzi batandukanye barimo n’abo mu Karere ka Rubavu nka Fica Magic , Itsinda The Same , Isha Mubaya , Thomas n’abandi.

Umwe mu bateguye ibi bitaramo Iyaremye Yves, yatangaje ko n’ubwo ari Imurikabikorwa ry’abikorera , bazaha umwanya abafite impano zitandukanye bakabasha kwigaragaza.Muri aba bafite impano , ku ikubitero hagaragajwe ;

Umuhanzi Fica Magic [Pacifica] wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ; Babiri n’izindi.Pacifica azwi cyane ku ijwi rye n’ubuhanga mu kwandika indirimbo by’umwihariko zerekeza ku buzima bw’urukundo.

Undi muhanzi wagaragajwe ni Isha Mubaya usanzwe afashwa na T-Clever  Records. Uyu musore ufite ishyaka ryo kuzamura urwego rwe muri muzika , nawe yahawe umwanya muri iri serukiramuco ryateguwe na Yirunga n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Rubavu , akazahabwa umwanya.

The Same nabo bashyizwe ku rutonde rw’abazaririmba muri iri Serukiramuco ‘Kivu Beach Festival Rubavu Nziza’ rizamara iminsi 4 ribera ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kanama 2024, hagaragajwe imiterere ndetse n’uko ibikorwa biteganyijwe muri iri Serukiramu mu rwego rwo gufasha abikorera. Iyaremye  Yves Umuyobozi wa Yirunga Ltd agaruka kuri iri Serukiramuco yagize ati:”Iri serukiramuco tubazaniye rizaba ririmo no kugaragaza umuco no kuzamura impano zitandukanye z’abakiri bato mu bugeni n’ubuvanganzo kuko buri wese azanabona icyo ashaka kubera hazaba haberamo Expo.”

UKO IBIKORWA BITEGANYIJWE;

Ku wa kane tariki  29 Kanama 2024 hazaririmba umuhanzi Nemeye Platini wamamaye cyane nka Platini P [ Baba ].

Ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024  ku munsi wa kabiri w’iserukiramuco abakunzi b’injyana ya  Hip Hop n’ibisumizi muri rusange bazataramirwa na Riderman wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Amateka, Ifirimbi ,….

Ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024 ku munsi wa Gatatu hazatarama Bull Dog

Ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024 ku munsi wo gusoza muzataramirwa na Danny Nanone.

Biteganyijwe ko Expo izajya itangira saa Tanu [ 11:00′ AM ] za mu gitondo , n’aho kuva saa Munani [ 14:00 PM ]abahanzi batandukanye batangire gutaramira abakunzi babo , hanyuma nyuma ya Saa yine z’ijoro [ 10:00′ PM ] habeho After Party izajya ibera kuri Lake Side.

Platini P, Bulldog na Riderman bategerejwe i Rubavu mu Iserukiramuco rya ‘Kivu Beach Festival Rubavu Nziza ’

Previous Story

Umugore wanjye , Roho yanjye ntazigera nsiga mu Isi, gufwa nateretswemo n’Imana ! Inkuru y’urukundo rwa Paul iryoheye umutima w’uwe

Next Story

Kenya: Umugabo yishe umugore we amugonze nawe ashaka kwiyica

Latest from Imyidagaduro

Go toTop