Mu gihugu cya Kenya mu gace ka Kericho , umugabo yishe umugore amugongesheje moto.
Nk’uko bitangazwa na Police yo muri aka gace, uyu mugabo witwa Schadrack Malel Sigei yishe umufasha we witwa Sharon Chepkirui w’imyaka 22 y’amavuko amusanze aho bari bakodesheje inzu babagamo.
Ibi byabaye ku wa 23 Kanama 2024 ubwo uyu mugabo ngo yacyuye moto yihuta ahita agonga umugore we. Abatanze amakuru y’ibanze , bavuze ko bumvise urusaku rwinshi cyane rwakurikiwe induru yavaga mu rugo rw’aba bombi.
Police yatangaje ko mu rugo rwa Schadrack na Sharon , harimo umwana wabo w’umukobwa w’umwaka umwe, wari warahawe uburozi aho ngo bahise bamujyana kwa muganga agahabwa ubuvuzi bw’ibanze bwamufashije kuzanzamuka.
Umurambo wa nyakwigendera wagonzwe wajyanywe mu Buruhukiro bwa Londiane Hospital.Andi makuru avuga Malel yagereje kwiyica ariko umugambi we ntabashe kuwugeraho.