Advertising

Platini P, Bulldog na Riderman bategerejwe i Rubavu mu Iserukiramuco rya ‘Kivu Beach Festival Rubavu Nziza ’

24/08/2024 10:26

Mu karere ka Rubavu , hateguwe iserukiramuco ryiswe ‘Kivu Beach Festival Rubavu Nziza’ rizamara iminsi 4.Ni serukiramuco ryateguwe n’Ubuyobozi bwa YIRUNGA Ltd ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Rubavu batumira abahanzi barimo ; Bulldog, Riderman na Platini P.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kanama 2024, hagaragajwe imiterere ndetse n’uko ibikorwa biteganyijwe muri iri Serukiramu mu rwego rwo gufasha abikorera.

Kivu Beach Festival yahujwe n’intero ya   Rubavu Nziza, rifite umwihariko wa Expo izaba kuva tariki 29 Kanama kugeza Tariki 9 Kanama 2024 i Rubavu ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu.

Iri serukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya mbere rizibanda ku bikorwa by’imyidagaduro ariko harimo n’imurikagurisha ry’abaturutse hirya ni hino mu gihugu.

Iyaremye  Yves Umuyobozi wa Yirunga Ltd agaruka kuri iri Serukiramuco yagize ati:”Iri serukiramuco tubazaniye rizaba ririmo no kugaragaza umuco no kuzamura impano zitandukanye z’abakiri bato mu bugeni n’ubuvanganzo kuko buri wese azanabona icyo ashaka kubera hazaba haberamo Expo.”

Yavuze ko kandi borohereje buri wese ushaka kuzaza kwidagadura cyane ko ibiciro bibereye buri wese aho itike yo hasi ari amafaranga 500 mu gihe n’abanyacyubahiro VIP batekerejweho bakazishyura itike y’amafaranga ibihumbi bitanu ( 5’000 RWF).

Muri iri serukiramuco , Abanya-Rubavu n’abahagenda bashyizwe igorora ku bijyanye n’abahanzi bazabasusurutsa biganjemo abakunzwe cyane mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda n’abandi bakizamuka bo mu karere ka Rubavu. Hariho akarusho ko n’abandi biyumvamo impano nabo bazasaba umwanya bakigaragariza abazaba bitabiriye iri serukiramuco.

UKO IBIKORWA BITEGANYIJWE;

Ku wa kane tariki  29 Kanama 2024 hazaririmba umuhanzi Nemeye Platini wamamaye cyane nka Platini P [ Baba ].

Ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024  ku munsi wa kabiri w’iserukiramuco abakunzi b’injyana ya  Hip Hop n’ibisumizi muri rusange bazataramirwa na Riderman wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Amateka, Ifirimbi ,….

Ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024 ku munsi wa Gatatu hazatarama Bull Dog

Ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024 ku munsi wo gusoza muzataramirwa na Danny Nanone.

Biteganyijwe ko Expo izajya itangira saa Tanu [ 11:00′ AM ] za mu gitondo , n’aho kuva saa Munani [ 14:00 PM ]abahanzi batandukanye batangire gutaramira abakunzi babo , hanyuma nyuma ya Saa yine z’ijoro [ 10:00’ PM ] habeho After Party izajya ibera kuri Lake Side.

Yves Iyaremye [Hagati] Umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd ikigo cyateguye iri Serukiramuco rya Kivu Beach Festival.

Riderman ni umwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira Iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya Mbere mu Karere ka Rubavu.
Previous Story

Zuchu yaguriye Anjella imodoka nshya

Next Story

Ibiganiro by’amahoro bya DRC n’u Rwanda muri Angola nta bwumvikane bwagezweho

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop