Advertising

Inshuti magara zigiye kongera guhurira ku rubyiniro

16/09/2024 15:07

Abagabo babiri b’inshuti magara , Meddy na Adrien Misigaro bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe mu gitaramo Meddy yise ‘Ijoro ryo kuramya n’ubuhamya na Meddy’ [Night of Worship and Testimonies with Meddy]. Ni igitaramo Meddy yamaze gushyira hanze abandi bahanzi bazamufasha barimo na Adrien Misigaro.

Meddy anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze , yatangarije abantu kutazacikanwa kuko yamaze gutumira Adrien Misigaro kandi akamwemerera.

Meddy yagize ati:”Ku nshuro ya mbere noneho ngiye gusangira urubyiniro n’umukozi w’Imana Adrien Misigaro ku wa 29  Nzeri 2024 muri Maine hazabamo gukira no kugirwa bashya mu mwuka, ntimuzataha uko mwaje”.

Uretse Meddy na Adrien Misigaro banafitanye indirimbo bise ‘Niyo ndirimbo’, muri iki gitaramo hazaba harimo abandi nka ; Uwizeye Willy wo mu Gihugu cy’u Burundi, Korali yitwa BCC Vesseles of Praise, kuramya no guhimbaza Imana.

Ni igitaramo kizabera muri Portland Maine, ku wa 29 Nzeri 2024.Kwinjira mu myanya y’Icyubahiro ni $100 na $50 ahasanzwe. Imiryango izaba ifunguye guhera saa Kumi z’Umugoroba.

Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo; Holly Spirity yubatse izina , Ntacyo nzaba yafatanyije na Misigaro Adrien, n’izindi.

Meddy anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze kandi yasabye abamukurikira gusengera amatora ya Amerika. Yagize ati:” Dukwiriye gusenga cyane ku bw’amatora yo mu 2024 ! Ndahamya neza ko azagira ingaruka zikomeye ku mibereho ya muntu. Senga kugira ngo Amahoro y’Imana ayobore ibintu byose! Mu Izina rya Yesu”.

Yakomeje agira ati:” Ibyo bavugaga ko bizabaho mu gihe cya Trump byabaye neza neza mu butegetsi bwa Biden! … Abanyamerika bemera cyane ibitangazamakuru by’ibinyoma kurusha ibyo babona n’amaso yabo! Ese ibi ni ikindi kintu cy’idini?! Niba atari ibyo, ni iki kibera hano?  Byukwa ! Agatsiko k’ibihangange karahari pe !”.

Previous Story

Ibyo Mashami Vincent yatangaje nyuma yo gutsinda Musanze FC

Next Story

Rusizi: Insoresore 2 zibye inkoko 5 zifatwa zimaze gukarangamo 4 zimaze kuzirya

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop