Advertising

Shakib ahangayikishijwe n’umugore we uhura na Diamond Platnumz atabizi

11/08/2024 20:31

Umugabo wa Zari Hassan akomeje kugaragaza ko abangamiwe cyane n’umugore we Zari Hassan uhura na Diamond Platnumz batandukanye  atabizi kandi batabana mu nzu imwe.

Mu biganiro baherutse gukorera kuri YouTube Channel yabo, Zarinah Hassan na Shakib Cham, bavuze ko bombi batana mu nzu imwe kubera impamvu z’akazi. Shakib aba muri Uganda mu mirimo ye mu gihe Zari Hassan aba muri Afurika y’Epfo nawe kubw’impamvu z’akazi.

Uku kutabana gutuma Zari yakira Diamond , umugabo we atabizi bigatuma abangamirwa nk’uko byatangajwe. Ubwo Latiffah Dangote umwana Diamond Platnumz yabyaranye na Zari Hassan agira isabukuru y’amavuko ntabwo ise yahageze, gusa nyuma ngo yaje kugera kwa Zari muri Afurika y’Epfo Shakib atabizi biramubabaza cyane.

Nk’uko inshuti z’umuryango wabo zibitangaza ngo ntabwo Shakib ajya yihanganira uburyo Zari azana Diamond mu rugo rwe atabizi kandi atanahari.

Ubwo Zari Hassan yavugaga ku kuba Diamond yabasuye. Yasobanuye ko atari aziko araza bityo Shakib atari akwiriye guhangayika.Yakomeje asobanura ko kuba Diamond yarageze iwe kwari ukureba umwana wabo gusa wari umaze iminsi mike yujuje imyaka 9.

Zari asobanura ko uko abona umugabo we, bisa n’aho agitekereza ko agifitiye urukundo Diamond Platnumz gusa amumara impungenge amuhakanira ko atakimukunda.

Zari yavuze ko atizigera na rimwe, akumira abana be kuri se [Diamond Platnumz] ngo atitaye ku rukundo arimo. Yagize ati:”Diamond Platnumz, ntabwo yigeze ambwira ko araza muri Afurika y’Epfo”.

Ubusanzwee urushako rwa Shakib na Zari rwatewe amabuye kubera ikinyuramo cy’imyaka iri hagati yabo gusa bo bagakomeza gushimangira ko bakundana.

Aba bombi bigeze gusa n’abatandukanijwe n’imbuga nkoranyambaga hadaciye kabiri bongera gutangaza ko basubiranye. Ibi byose abahanga bavuga ko aba ari ikinamico y’imyidagaduro.

Previous Story

Israel Mbonyi yahawe isezerano ridasanzwe n’umuyobozi ukomeye

Next Story

Ibyafasha umusore wagumiwe kubona umukunzi vuba cyane

Latest from Imyidagaduro

Go toTop