Advertising

Ibintu bitazibagirana kuri nyakwigendera Vava wamamaye nka Dorimbogo

by
28/07/2024 09:53

Uyu mukobwa yavuye mu mubiri ku wa 27 Nyakanga 2024, yakunzwe n’abatari bake ndetse yigarurira zimwe mu mbuga Nkoranyambaga kubera uburyo yagiraga urwenya ruvanze n’ukuri kwinshi.Kuva yava mu mubiri hari byinshi bitazibagirana kuri we.

Ku itariki 31 Gicurasi 2022 nibwo Vava yavuze ko aribwo yagera kuri Camera. Yagize ati:”Ni ubwa mbere ngiye kuri camera kandi ndumva meze neza”. Vava waganiraga na Rose TV Show yakomereje kuzindi YouTube Channel zitandukanye ndetse agera n’aho ajya muri Studio agakora indirimbo.

Tariki 10 Kamena 2022, Vava yakoranye ikiganiro na Gerard Mbabazi ashimangira ko ahora yisekera ndetse ashimangira ko yageze muri Kigali agiye kureba Bamporiki. Yarasetse cyane n’uwamukoreshaga akirangiza imbavu zamuriye.

VAVA YATABARUTSE KU WA 27 NYAKANGA 2024.

Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Nyiransengiyumva Valentine [ Dorimbogo], yavukiye mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kirimbi, Akagari ka Muhohoro. Avuka mu muryango w’abana 3 akaba Bucura muri bo.

Nyiransengiyumva Valentine yavuze ko yaturutse i Nyamasheke agiye kumenyekanisha impano ye yo kuririmba muri Kigali ati:”Navuye i Nyamasheke mfite intego , intego yanjye ntayindi ni ukumenyekanisha impano yanjye”.

Ati:”Bamporiki namuhaye message ntiyayisubiza, ndamuhamagara ntiyanyitaba”. Dorimbogo avuga yakomeje gushaka uko amenyekana aribwo yaje kujya kuri Radio zitandukanye.

Vava yaje gukora indirimbo zirimo iyo yise ‘Dorimbogo’ ari nayo yatumye amenyekana cyane. Ni indirimbo irimo amagambo asekeje gusa ikitsa cyane ku byiza bitatse u Rwanda. Yakoze indi yise Ni Wowe Nkunda.

Nyuma y’aho yaje guhura n’uburwayi avuga amagambo ashimira Imana n’abafana be by’umwihariko abamufashije barimo n’umugore witwa Mama Bebe. Aha yavuze ko natagaruka bazamuherekeza neza.

Bamwe mu batanze ibitekerezo mu kiganiro yakoze wiyise umuganga wa Kinyarwanda yavuze ko akurikije uko arembye ashobora ashobora kuba yararozwe ndetse asaba ko bazamuhamagara.

Vava yakundaga kugira isoni zagaragariraga buri wese ndetse akagira indirimbo zifite umwihariko ugereranyije n’abandi.

Vava yagiraga urwenya cyane kuko ntawe bakoranye ngo birangire adasetse. Vava yari umukobwa wisanzuraga cyane.

Mu kiganiro yaherukaga kugirana na Umunsi.com, yatangazaga ko ari gutegura indirimbo za garukaga ku matora ndetse yarazikoze mbere y’uko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Ayabadepite.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

Bamwe mu byamamare bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Dorimbogo

Next Story

Inyungu zo kurya ubuki utari uzi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop