Advertising

USA: Umusaza yagiye gushyingura umwuzukuru we, nawe apfira ku irimbi

07/22/24 7:1 AM
by
1 min read

Umusaza witwa Stan wo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika yaguye aho yari yagiye gushyingurira umwuzukuru we.Amakuru avuga ko yaguye igihumure.

Ubwo bari basoje umuhango wo gushyingura umwana witwa Tommy bakiri aho, sogokuru we Stan yabaye nk’ugwa igihumure, bamujyana kwa muganga mu Mujyi wa Sydney aba arinaho agwa nk’uko New York Post dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Umukobwa w’uwo musaza Amanda Benett akaba nyina wa Tommy, yatangaje ko uyu musaza yari inshuti magara y’umwuzuku we ndetse ko bari bafitanye isano nini.

Ati:”Yabagaho ku bw’umwuzukuru we Tommy. Bari bafite byinshi bahuriyeho”.Ubusanzwe Tommy we yapfuye azize Kanser yo mu bwonko izwi nka ‘DIPG’.

Ms Bennett arimo gushaka amafaranga yafasha nyina wabuze umugabo gukora ikiriyo cya Stan no kumushyingura.Umugore wa nyakwigendera witwa Lin asigaye wenyine nyuma y’imyaka 47 bakoze ubukwe.

Benett avuga ko Ise yari umugabo wubashywe ndetse yari atewe ishema no kumwita se.

Stan akigezwa kwa muganga kuri Blackout Hospital, byabaye ngombwa ko bamuha imashini imufasha guhumeka kuko umutima we wahise uhagarara ariko bikarangira apfuye.

Sponsored

Go toTop