Advertising

Joe Biden yanduye icyorezo cya Covid-19

07/18/24 6:1 AM

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden bamusanzemo icyorezo cya Covid-19 nyuma y’igihe agaragaza ibimenyetso.

Nyuma yo gusangwamo Covid-19 kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2024 ari mu Mujyi wa Las Vegas, Joe Biden bahise bamwuriza indege ya Air Force One , bamujyana kuruhukira mu rugo rwe ruherereye ahitwa Delaware.

Ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Harry Reid International airport mbere yo kugenda, Joe Biden yabwiye abanyamakuru ati:”Meze neza” ndetse agaragara atambaye agapfukamunwa mu rwego rwo kurinda abandi.

Joe Biden w’imyaka 80 yahise ahagarika gahunda y’ijambo yari kuzavugira ahitwa Sin City muri Amerika kubera ubu burwayi bwemejwe n’umuganga we.

Kuri uyu wa Gatatu muri Las Vegas y’Amajyaruguru, munama yitwa Prosperity Summit Joe Biden yakereweho iminota 90 ndetse agaragaza ibimenyetso ubwo yarari kuvuga ijambo nk’uko NYP ba bitangaza.

Umwe mu bari bategereje Biden yagize ati:”Ndumva ntunguwe ariko ndabyumva niba ari ikibazo cy’ubuzima afite. Twari hano uyu munsi kandi byari kudushimisha kumva ijwi rye”.

Perezida Biden yaherukaga gusangwamo Covid-19 muri 2020 , 2022 cyakora akira atagiye mu Bitaro. Ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karine Jean Pierre avuga ko kuba Joen Biden yagiye muri Delaware ari mu rwego rwo kumuheza cyakora agakomeza kuzuza inshingano ze.

Previous Story

Suni Lee ni muntu ki ?

Next Story

Dore amagambo 6 wabwira umukobwa ibinezaneza bikamurenga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ubwiru bwihishe mu guseka

Uretse kuba guseka byatuma ukurura abakumva, bikagaragaza ubwiza bwawe ndetse bikanerekana agaciro uhaye uwagusekeje, burya guseka bifite ibyiza byinshi yaba kuri sosiyeti tubamo no
Go toTop