Advertising

Perezida Kagame yasabye urubyiruko ikintu cy’ingenzi kuri bo

04/07/2024 14:31

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yabwiye urubyiruko by’umwihariko urwavutse mu myaka 30 ishize na mbere y’aho gato ko  bafite inshingano zo kurinda Igihugu no gusigasira ibyagezweho.

Perezida Paul Kagame , yagarutse kuri ibi , kuri uyu wa 04 Nyakanga 2024, mu Birori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye ruvuye mu mateka mabi yaruranze arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yahaye urubyiruko, Inshuti z’u Rwanda n’imbaga y’Abanyarwanda bari bitabiriye ibi birori byabereye muri Stade Amahoro , yashimangiye ko urubyiruko rugomba kurinda Igihugu cy’u Rwanda, rugasigasira n’ibyagezweho.

Yagize ati:”Ubu butumwa ndabubwira cyane, Urubyiruko rw’Igihugu cyacu , ni banda cyane ku bavutse mu myaka 30 ishize, cyangwa mbere y’aho gato bari bakiri bato.Iki gihugu ni mwe mu gomba ku kirinda, mu kakirwanirira. Kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanyutse cyangwa rutagihari”.

H.E Paul Kagame yavuze ko urubyiruko rugomba gushaka iterambere rirushijeho n’ubwo ngo Abanyarwanda bahinduye imyumvire bakagana ku Iterambere.

Ati:”Twagize ibyo duukora mu myaka 30 ishize, na mwe tubiteze ho gukora ibirenze ho. Nta bwo tubayeho gutyo gusa , ahubwo tugomba kubaho neza kandi dutsinda.Tugatsinda ubukene,tugatsinda gutegera amaboko abandi, twihesha agaciro”.

Umuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yakomeje agira ati:”Kugera ku ntsinzi nk’Abanyafurika , ni uguharanira kubaka Umugabane mwiza kandi wubashywe n’Isi , mufite ubwisanzure n’amahirwe byo kubaho ubuzima mwifuza.

Ariko aho ariho hose ubuzima buberekeza mugomba kwibuka ko icyo mushinzwe ari ugukurikira Politike nziza twubatse. Izo nizo Ndangagaciro nk’Abanyarwanda twifuza ku rubyiruko rw’ahazaza”.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Kwibohora ku nshuro ya 30 byitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda bakabakaba ibihumbi 45 byateraniye muri Stade Amahoro.

Ibi birori , byaranzwe kandi n’Akarasisi k’Abasirikare b’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda n’abahanzi batandukanye.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda,Brig Gen Ronald  Rwivanga  yavuze ko ibi birori byitabiriwe na Gen Birungi ukuriye Ubutasi mu Gihugu cya Uganda, abahagarariye inyungu z’Ibihugu byabo mu Rwanda , harimo n’uwa Sirilanka.

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye ibi birori harimo abagize Guverinoma , Abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda,Abikorera, Abihaye Imana, ndetse n’abayobozi b’Amadini n’Amatorero atandukanye.

Previous Story

Shakib Umugabo wa Zari yahoze ari umuhinzi mu mirima y’umugabo wambere wa zari

Next Story

Umukobwa yahuye n’Imana baganira amasaha 3

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop