Advertising

MONUSCO igiye gufunga ibiro byayo muri Congo

06/25/24 8:1 AM

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024 zirafunga icyicaro cyazo mu Mujyi wa Bukavu.

Ibi birakorwa muri gahunda yazo zikomeje yo kuva muri iki gihugu burundu nyuma y’imyaka itari mike intambara idahagarara.

Ubwo Bintou Keita ukuriye MONUSCO yari mu ruzinduko mu Mujyi wa Goma mu mpera y’icyumweru gishize, yahamije ko batagikorera mu Ntara ya Kivu y’Epfo agaragaza ko hakiri ibyo gukora muri Kivu ya Ruguru na Ituri.

Ati:”Ubu nti tugikorera mu Ntara ya Kivu y’Epfo , ariko turacyafite inshingano zo gusohoza muri Kivu ya Ruguru na Ituri”.

Uyu muyobozi wa MONUSCO n’Ubuyobozi bwa Congo, bategerejwe mu Mujyi wa Bukavu gufunga ibiro byabo kumugaragaro nk’uko Radiyo Okapi ifashwa na UNO ibivuga.

MONUSCO ivuga ko yakoze uko yari ishoboye ku nshingano yari yahawe yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo mu myaka irenga 20 ishize zihamaze.

N’ubwo MONUSCO ivuye muri Bukavu, haracyari imitwe yitwaje intwaro itandukanye irimo ; Twatwaneho, Red-Tabara , Biroze Bishambuke n’indi myinshi ya Mai Mai.

Gufunga ibiro bya MONUSCO muri Bukavu, ni ugakomeza urugendo rwo kuva muri Kivu y’Epfo no muri DRC muri rusange nk’uko byemejwe na ONU nyuma yo gushyirwaho igitutu na Leta ya Congo n’abaturage bayo.

Uyu mwanzuro wo kuva muri Congo kwa MONUSCO wafashwe mu kwezi kwa Ukuboza umwaka ushize, wari ukurikiye imyigararambyo ikomeye y’abaturage basabaga ko MONUSCO yava mu gihugu cyabo bakayishinja kudatanga umusaruro wo guhagarika intambara nk’uko byari byitezwe.

Kuva mu Ntangiriro z’uyu mwaka, MONUSCO yafunze ibiro byayo muri Kamanyola , Bunyakiri, Amsar , Baraka , Kavumu mu Ntara ya Kivu y’Epfo , inshingano zo kurinda abaturage zisubizwa ingabo na Polisi bya Congo.

Pakistan nicyo gihugu gifite abasirikare benshi mu bagize MONUSCO kurenza Ubuhinde , Bangladesh , Nepal na Afurika y’Epfo.

Sponsored

Go toTop