Advertising

Nyabihu: Barasaba ko Ivomero rya Kanyampereri ryubakirwa

19/06/2024 17:25

Umugezi w’amazi y’isoko ituruka mu Musozi wa Kanyampereri mu Murenge wa Mukamira niwo benshi mu baturage bo mu Mirenge ya Mukamira na Jenda bavomaho kuko ariwo ubegereye.N’ubwo bayivomaho ariko  basaba ko yakwitabwaho mu rwego rwo kuyongerera isuku, kuyirinda inkangu no kuyiha umutekano.

Bamwe mu baturage twasanze kuri iri vomero, bagaragaje ko bakunda cyane amazi y’aho kubera uburyo aryoha cyakora banagaragaza ko ariyo abegereye.

Uwitwa Niyonsenga Jean Baptist,twaganiriye yavuze ko uyu mugezi ubafitiye akamaro kuko ariho honyine bavoma ariko ngo bakaba ba bangamiwe n’umwanda uhaba n’ibyatsi byawurenze ndetse n’inkangu zituruka mu musozi wa Kanyampereri basaba ko hafi yawo hashyirwa sima hakubakwa ku buryo burinda inkangu.

Yagize ati:”Uyu mugezi udufitiye akamaro cyane, bitewe n’uko tuhavoma iyo aho dusanzwe tuvoma  amazi yagiye, aha niho hadutabara.Ikintu nasaba ubuyobozi rero ni uko badufsha mu kuwukorera amasuku , bakawitaho, bakahubaka mbese bakahagira neza kuko nawe urabona , itaka riramanuka rikamanukiramo.Turifuza ko bashaka uko bafunga iri taka, niyo ryamanuka rigaca ku ruhande hagahora hafite isuku ntirigwe mu mazi”.

Barasaba ko hejuru muri uwo musozi ahakijije uyu mugezi hakubakwa na Sima kugira ngo umugenzi ugire umutekano.

Niyonsenga Olivier nawe yagaragaje ko bifuza isuku yo kuri uyu mugezi binyuze mu buryo hakubakwa n’ubuyobozi, agasaba ko n’ikigega kihasanzwe cyatunganywa.Ati:”Turasaba ko badufasha bagakora neza iki kigega cyajyagamo amazi abantu bamaze gukoresha hirindwa ko yamenwa mu mugezi agatera amasazi n’ibindi”.

Yakomeje agia ati:”Iri taka rituruka mu musozi rimaze kugifunga aha hasi ha hise huzura icyondo , n’abamaze kumesa bakamena amazi mu mugezi.Ubuyobozi ni budufashe kuko uyu mugezi ni ingenzi ku baturage”.

Undi muturage yagize ati:”Kugira ngo nze kuvomera hano, bimfata igihe kingana n’iminota 20 kubera ko aya mazi turayakunda cyane ndetse n’ayandi ntabwo atwegereye.Rero uyu mugezi ntabwo wujuje ubuziranenge kuko nta makasuku ugira kubera inkangu.Turasaba ko bahubakira kugira ngo ibi bihuru biveho n’itaka ntirijye rimanuka mu mazi”.

Ku murongo wa Telefone Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira Bizimana Placide, yadutangarije ko bagiye gukurikirana iby’uyu mugezi w’isoko , bakareba uko bawukora neza cyangwa bakawimurira ahandi babona hegereye abaturage.

Yagize ati:”Murakoze, hariya kubyo kumanuka isuri, twahagera n’itsinda ry’abantu babimenyereye noneho tukaganira ku kuntu dushobora kuba twabungabunga isoko cyangwa se hagashakishwa ikindi gisubizo kuko hari andi mavomo yandi ashobora kuba yakwifashishwa , tukareba uko abaturage bashobora kwimukira aho ngaho habaye hatabaye kure y’ingo zabo, tukabakura aho bavomera hashobora kuba habateza impanuka.

“Ariko , amazi ni ingenzi, abaturage baba bagomba kuyavamo atunganye ndetse na gahunda ya Leta ni uko amazi aba yegereye abaturage , rwose tuzahagera noneho turebe icyo twahakorera kuko hari ibindi bigega by’amazi bitunganye”.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mukamira , yakomeje avuga ko bashobora kurebera hamwe niba byashoboka ko ayo mazi yakwimurwa agashyirwa hafi y’abo baturage mu rwego rwo kubafasha.

Ikigega cyujujwe itaka n’inkangu ituruka mu musozi.

Ubusanzwe uyu mugezi w’isoko, uvomwaho n’abaturage b’Imirenge ibiri, ariyo Mukamira na Jenda ndetse n’abandi baturuka ahandi mu yindi Mirenge baza kuhavoma iyo amazi yagiye.

Previous Story

“Ntabwo dufasha umutwe wa M23” ! Ingabo za Uganda zongeye guhakana gufasha M23

Next Story

Nyabihu: Ubuzima bwa Bikorimana Innocent wahoze mu mashyamba ya Congo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop