Umunyamideri ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, Kim Kardashian akaba umwe muba Kardashians , yashyize hanze amafoto agaragaza ibyishimo yagiranye n’umwana we wakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 11.Ni ibirori byabereye ahitwa American Dream Mall kuri uyu wa 15 Kamena 2024.
Kim Kardashian yasubiye ku ivuko muri ibi birori by’isabukuru y’umukobwa we mukuru North West.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena nibwo Kim Kardashian yashyize hanze amafoto agaragaza ubwiza bw’ibirori yakoreye umukobwa we North West bikabera ahitwa American Dream Mall.Muri ibi birori harimo imikino itandukanye irimo ko koga muri Pisine.
Ni ibirori byitabiriwe n’ingeri zose harimo inshuti magara ya Kim Kardashian Lala Anthony na Kai Cena wari kuri murandasi kugira ngo yifatanye na North West ku munsi we w’ibyishimo.
Kim Kardashian yasangije abamukurikira kuri Instagram, amashusho y’ibyishimo n’umukobwa we.Andi mashusho amugaragaza asa n’uwahumye kubera ibyishimo.North West w’imyaka yari mu birori bye yateguriwe Cake nini yanditse ati:”I ❤️NW” byari byanditse imbere y’ifoto ye.
Kim Kardashian yashyize hanze andi mafoto ari kumwe na North West, umwana w’umukobwa yabyaranye na Kanye west wari udahari.Harimo na Saint w’imyaka 8,Chicago w’imyaka 6, na Psalm West w’imyaka w’imyaka 4.
Kanye West aherutse kugaragara mu mashusho ari kumwe n’umugore we mushya Bianca Sensori berekeje mu Buyapani.