Umuntu yapfuye nyuma y’uko yisanze muri moteri y’indege irimo gukora ya kompanyi KLM itwara abagenzi mu ndege, ubwo yari iri ku kibuga cy’indege cya Schiphol cy’Amsterdam, mu murwa mukuru w’u Buholandi.
Urwo rupfu rutunguranye rwabaye ku wa Gatatu nyuma ya saa sita z’amanywa, ubwo iyo ndege ifite nimero y’urugendo ya KL!#$! Yari irimo kwitegura guhaguruka yerekeza mu mujyi wa Billund muri Denmark.KLM yavuze ko irimo kwita ku bagenzi n’abakozi bbibonye , ndetse ko irimo gukora iperereza.
Ishami rya Gisirikare ryo mu buholandi rikora inshingano za polisi mu gisirikare ryatangaje kurubga X ko abagenzi n’abakozi bose bakuwe muri iyo ndege.Umuvugizi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko uwo muntu wapfuye hataramenyekana umwirondoro we kandi ko hakiri kare cyane kuvuga niba yari impanuka cyangwa ari uburyo bwo kwiyahura.
Ibitangazamakuru byo mu buholandi byumvikanishije ko uwo muntu wapfuye ashobora kuba yari umukozi ukora mubyo gusubiza inyuma indege mbere yuko ihaguruka.Amafoto yabonywe n’itangazamakuru NOS cy’ubuholandi agaragaza abakozi bo mu butabazi bakikije indege isanzwe itwara abagenzi yari iri aho ziparikwa.Amakuru avuga ko iyo ndege yari ikorera ingendo mu ntera ngufi yo mu bwoko bwa Embraer ikoreshwa na Cityhopper, ishami rya KLM rikora ingendo za bugufi I Burayi.
Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Schihol bwagize buti: “ibitekerezo byacu byifatanyije na benewabo [b’uwapfuye] kandi turimo kwita ku bagenzi n’abakozi babonye ibi.”Minisitiri w’ibikorwa-remezo w’ubuholandi Mark Harbers yatangaje ku rubuga X Ati:”inkuru mbi cyane y’impanuka yishe umuntu uyu muni I Schiphol.”
Ikibuga cy’indege cya Schiphol ni kimwe mu bikoreshwa cyane i Burayi. Mu cyumweru gishize cyagarutsweho cyane ubwo umuraperi Nicki Minaj yatabwaga muri yombi kuri icyo kibuga.Abagenzi hafi Miliyoni 5.5 bakoresha icyo kibuga cy’indege mu kwezi gushize, nkuko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwacyo.
Mu mwaka ushize umukozi w’imyaka 27 wakoraga ku kibuga cy’indege yarapfuye nyuma yo kwisanga muri moteri y’indgege itwara abagenzi ya kompanyi Delta mu mujyi wa San Antonio muri Leta ya Texas muri Amerika.
Umwanditsi:Moussa Jackson
Isoko BBC