Advertising

Tanasha Donna wa Diamond Platnumz aritegura gutaramira i Kigali

by
05/30/24 16:1 PM

Tanasha Donna uri mu bagore bagezweho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba wamenyekanye cyane nk’umugore wa Diamond Platnumz, yatumiwe mu bitaram bibiri agiye gukorera mu Mujyi wa Kigali biteganyijwe ku wa 21 na 22 kamena 2024.

Amakuru avugako uyu mugore azataramira muri The B Lounge I Nyamirambo ku wa 21 kamena 2024 mu gihe ku wa 22 kamena 2024 azaba ayobora ibirori bizabera kuri ‘Piscine’ ya  The B Hotel I nyamirambo.

Uwatanze amakuru yagize ati: “Mu ijoro ryo ku wa  21 Kamena 2024  Tanasha azataramira muri The B  Lounge I Nyamirambo aho byitezwe ko azanaririmbira abakunzi be,hanyuma bukeye bwaho ayobore (Hosting) ibirori bizabera kuri Piscine ya The B Hotel I Nyarutarama.”

Kugeza ubu nta makuru menshi ku biciro byo kwinjira muri ibyo bitaramo birashyirwa hanze.

Tanasha Donna w’imyaka 28 y’amavuko yavukiye muri Kenya ku mubyeyi w’umunya – Kenya mu gihe se umubyara ari umutaliyani.

Ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko nibwo Tanasha Donna n’umubyeyi we bimukiye mu bubiligi kuko nyina ariho yari yarashakiye undi mugabo.

Uyu mugore yaje gusubira muri Kenya yitabiriye irushanwa rya  Miss World Kenya, nyuma aza kuba umunyamakuru wa NRG Radio mbere y’uko abivamo ngo ashyire imbaraga mu muziki we.

Uretse umuziki, uyu mugore yanakinnye filime aho iya mbere yagaragayemo ari iyitwa ‘Symphony’ yasohotse mu 2022.

Tanasha yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu 2017 ubwo yari amaze gutandukana n’umukinnyi wa filime Nick Mutuma, mbere y’uko mu 2018 atangira  gucudika na Diamond babyaranye umwana w’umuhungu mu 2019.

Uretse kubyarana aba bakoranye indirimbo bise ‘Gere’ icyakora iby’urukundo rwabo biza kuzamo ibibazo ndetse batandukana mur 2020.

Kuva yatandukana na Diamond Tanasha Donna  ntabwo yongeye kuvugwa mu nkuru z’urukundo.

 

Sponsored

Go toTop