Advertising

USA:Umwiraburabura wa mbere yagiye mu isanzure nyuma y’imyaka 60 abyitoza

by
05/23/24 16:1 PM

Umunyamerika w’umwirabura witwa Ed Dwight wari umaze imyaka 63 ategereje kwemererwa  kujya mu isanzure, ku cyumweru tariki 19 Gicurasi inzozi ze zabaye impamo abasha kurigeramo ari mu cyogajuru kitwa ‘Blue Orgin’.

Mu 1961, Ed Dwight yatanzwe nk’umukandida na John F kennedy wari perezida wa USA icyo gihe, nk’umwirabura wa mbere wagombaga gutoranywa mu bari kujya mu isanzure muri America.

Icyo gihe ariko, ikigo cya  USA gishinzwe ibyogajuru (NASA), cyanze kumuha ayo mahirwe, kugeza ejo bundi ku cyumweru, bityo ku myaka 90 Ed Dwight aba umuntu ukuze kurusha abandi ugeze mu isanzure.

BBC yatangaje iyi nkuru  ivuga ko bazamutse mu cyogajuru cya Blue Orgin ari bantu batandatu babasha  kugera mu marembo y’isanzure, ubundi icyogajuru gitandukana n’igice kigenewe kwicaramo abantu maze kibagarura ku isi kifashishije umutaka.

Akimara kugaruka  ku Isi, Ed Dwight yabwiye abari baje kureba icyo gikorwa cy’imbonekarimwe , ko hari aho yageze akumva atagishishikariye kujya mu isanzure  ariko ngo nyuma  yo kuvayo, yaje gusanga ari ibintu yari akeneye cyane, ndetse anabyifuriza buri wese.

Sponsored

Go toTop