Abagabo bakunze kuba abanyamahoro ahantu hose no mu rugo ndetse bagacisha macye ariko bagakunda ukuri kwinshi ndetse bagakunda abagore babo batabahisha buri kimwe kabone n’ubwo bo batabura amabanga bahisha abo bashakanye cyangwa abakunzi babo.
Ubuhanga bw’abagabo bu bashoboza guhisha kubika amabanga yabo ndetse bakabana n’abagore babo amahoro, kuko bamenya kurinda urugo binyuze mu kuvuga ibikwiye.
N’ubwo bimeze gutyo, abagabo banga urunuka guhisha amabanga cyane cyane ku bunganizi babo yaba abakobwa cyangwa abagore, bayavumbura bikabyara impagarara mu rukundo.
DORE AMABANGA UMUGORE CYANGWA UMUKOBWA YAHISHA UMUGABO CYANGWA UMUHUNGU BIKADOGERA:
1.Ubusugi
Kuba isugi n’umwanzuro ukomeye cyane umukobwa ashobora gufata wo kutaryamana n’igitsina gabo aho kiva ki kagera. Abasore iyo bagiye mu rukundo bamaze gufata bugwate imitima y’inkumi, abenshi babasaba ko baryamana.
Bitewe n’imyumvire y’umukobwa, hari ubwo umukobwa ashobora ku mwangira ko baryamana akamubwira ko bazatera akabariro bamaze gushyingiranwa.
Gusa, hari abakobwa babeshya abasore ko bakiri isugi ariyo mpamvu bashaka kuzarindira bakaryamana n’uwo bashyingiranwe kandi babeshya barabikoze.
Igihe umugabo yakugejeje mu rugo akamenya neza ko wamubeshye agasanga utari isugi warabonanye n’abandi bagabo, agira agahinda kenshi, dore ko bamwe bibaviramo gutandukana cyangwa bakabana nta cyizere.
2.Kubyara: Bamwe mu bakobwa babyarira iwabo bakabihisha kugira ngo abandi basore babakunde batamenya ahashize habo. Igihe cyose umukunzi wawe avumbuye ko wabyaye utarabimubwiye mbere yo kubana biteza impagarara.
Abagabo benshi birabagora guhitamo kubana n’umukobwa wabyariye iwabo, nubwo bamwe bumva nta kibazo. Iyo umugabo amenya ko wamuhishe iri banga arababara cyane, bamwe bakarambika hasi urukundo.
3.Iyo amenye ko atagushimisha mu buriri: Buri mugabo wese arota gushimisha umugore mu buriri, iyo azi ko agushimisha ahorana umunezero ndetse akumva ari umugabo. Abagore bamwe batinya kuvuga ahandi ko batishima aho kuganiriza abagabo babo.
Igihe cyose umugabo yumvise hanze ko wamwandagaje, cyangwa akamenya ko wabiheranye mu mutima arababara, bamwe bahita batekereza ko ushobora kuba warabyihanganiye kuko umuca inyuma.
Binyuze mu bitekerezo byanyujijwe kuri Quora urubuga rw’ibitekerezo by’abantu batandukanye, si byiza guhisha amabanga uwo mwashakanye cyangwa umukunzi mugiye kubana, kuko kumenyekana kw’ayo mabanga bishobora kuzasenya uruzubakwa.