Ku munsi w’ejo ku ya 13 Gicurasi 2024,umucuranzi w’Umunyamerika Stevie Wonder ubu afite Ubwenegihugu bwa Ghana nyuma yo kurahira indahiro no guhabwa icyemezo cy’ubwenegihugu na Perezida w`iki gihugu Nana Akufo-Addo.
Uyu muhanzi ukora injyana ya R&B wavukiye I Saginaw, muri leta ya Michigan, muri Amerika, yarahiye ku isabukuru ye y`amavuko, ejo ubwo yujuje imyaka 74 ku ngoro ya yubile I Accra, muri Ghana, icyakora, azaba afite ubwenegihugu bwa Amerika na Ghana
Stevie Wonder ntabwo ari wemuhanzi wenyine wasabye ubwenegihugu bwa Ghana kuko umuhanzi MEEK Mill nawe ari umwe mu bakeneye ubwenegihugu bwa Ghana kandi nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye bigaragara ko `umuraperi` ashobora no kwemerwa nk`umuturage wa Ghana mu minsi mike iri imbere
Bimwe mubikorwa byatangije wonder harimo indirimbo nka `superstition`,sir duke`,`I wish `, na I just called you but you say I love you n’izindi nyinshi yanditse indirimbo zirenga icumi zakunzwe cyane muri Amerika kandi yahawe ibihembo bya Grammy Award makumyabiri na bibiri {22}, ibihembo byatumye aba umuhanzi wenyine wumugabo wabonye ibihembo byinshi.
Icyakora mu 1994, yahawe igihembo cy`icyubahiro kuri `Hollywood walk of fame` mu rwego rwo gushimira ibintu bikomeye yakoze mu bucuruzi bwa muzika muri Amerika.
Wonder kandi azwiho akazi ko guhagaranira inyungu za politiki, harimo n`iyamamaza rye ryo mu 1980 guhindura martin Luther King, isabukuru y`amavuko ya Jr muri Amerika.
Umwanditsi: Moussa Jackson