Advertising

Abasore gusa: Dore uburyo wakoresha ugashimisha umukobwa mukudana utamuhaye amafaranga

by
04/28/24 13:1 PM

Ku basore by’umwihariko benshi bagorwa no kumenya ibyo bakora bakabasha gushimisha abakunzi babo nyamara nta mafaranga bakoresheje.Gushimisha umukobwa ku buryo azajya ahora agutekereza ndetse akaba yagutangira ubuhamya birashoboka.Iyi nkuru uyisangize abasore bagenzi bawe.

Nibyo , amafaranga ni ingenzi cyane mu rukundo ariko ntabwo bisobanuye ko utayafite utabasha gushimisha uwo mukundana.Birashoboka ko nk’uko tugiye ku bikwigisha muri iyi nkuru kuko mu byo basore bakeneye kwiga harimo ko “ibyishimo by’abakobwa bitabonerwa mu butunzi, imbaraga cyangwa kuba uri icyamamare’.

Hari uburyo butagoye ushobora gukoresha ukaba wakwigarurira umutima w’umukobwa n’uburyo agukunda mo bukiyongera ku kigero cyo hejuru kuko umukobwa aguma mu rukundo yishimye kubera imyitwarire y’uwo bafatanyije urugendo ariwe umukunzi we.

NUHURA N’UMUKOBWA AHO GUTEKEREZA KO AKENEYE AMAFARANGA YAWE UZATEKEREZE KO AKENEYE IBYO TUGIYE KU KUBWIRA.

1.Ba umunyakuri kuri we: Umukunzi wawe ntabwo akeneye amafaranga yawe, akeneye ko umubwira ko utishimiye ibyo yaje yambaye , ibyo yisize n’ibindi.Aho kugira ngo wihatirizemo ku mutera imitoma idahari , uwo mukobwa akeneye ko umubwiza ukuri ni nabwo azabona ko umukunda akagutandukanya na runaka uba afite amushakaho gusa.

2.Mushyigikire: Niba ufite umukobwa mu kundana, fata umwanya ushyigikire impano ye cyangwa ibindi akora umunsi ku munsi.Ibi bizatuma akomeza ku kwizera no ku kugira inshuti ye magara.

3.Muhe umwanya uhagije: Umukobwa wese aho ava akagera, akenera umwanya w’umusore umubwira ko amukunda ndetse ni nacyo kibasha ku mwereka ko umukunda koko.Muri iyi nkuru , turagusaba kumuha umwanya ariko ntukabye cyangwa ngo urengere.Ibi bishatse kuvuga ko nawe ukeneye igihe cyo gukora ibyawe kugira ngo atazabona ko uri imburamukoro.

4.Muhe impano n’ibiganza byawe: Burya umukobwa mukundana, akeneye ko umuha impano nziza wakuye ku mutima kandi ukayimuha n’ibiganza byawe umusekera.Guha umuntu bishushanya urukundo umufitiye.

Iyo ufata umwnaya wawe ugaha umuntu ni uko uba umukunzi, ibi nubikora izatuma agutandukanya na runaka na runaka muri mu ihangana rimwe mwese mushaka uwo mukobwa kandi uramukunda urashaka ku mutsindira.

Isoko:Fleekloaded.

Sponsored

Go toTop