Umuramyi Christina Shusho yavuze impamvu atajya yemera ko abantu bamwita Pasiteri

12/04/2024 15:03

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Inana Christina Shusho yavuze impamvu yamuteye gusaba umugabo we gatanya , anagaragaza ko atajya yishimira ko abantu bamuhamagara Pasiteri.

Christina Shusho, umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu guhugu cya Kenya, ukundwa n’abatari bake kubera indirimbo ze kugeza bamwe bamwise ‘Pasiterikazi’, yahishuye ko atajya abikunda.Uyu mugore yagaragaje ko yasabye gatanya n’umugabo we kuko ngo n’ubwo bakundanaga ariko ko bari bafite imihamagaro itandukanye.

Yagaragaje ko yagize amahitamo kuva kera ndetse umutima we ukajya uhora ubimuhatira.Yagize ati:”Ku bwanjye mfite umutima utekanye rwose.Ntabwo nigeze mba umunyabinyoma kuko sinjya mbeshya.Kuri njye ni igeragezwa kandi nta gitandukanye n’icyo.Igerageza Imana yari yarampaye ntabwo ryanyemereraga kuguma aho narindi.Nagombaga kugenda kugira ngo nuzuze uwo mwitozo”.

Christina Shusho , yagaragaje ko gutandukana kwabo we n’umugabo we  byari igitangaza gikomeye.Yagaragaje ko ariwe wagiye gusaba umugabo we ko yamubohora kuko ngo afite urugendo yagombaga kugenda.Ati:”Namusabye kundekura kugira ngo nikorere umutwaro wanjye nk’ibisanzwe.”Reka nikorere umuzigo wanjye nawe ugume mu byawe”, kandi nta kibazo cyari kibirimo.

Yakomeje agira ati:”Gukora ubuntu n’umuntu ni igice kimwe, ariko nanone icyo Imana yagushyizemo ni icyakabiri.Imana ishobora kuba yarakuremeye iki na kiriya.Icyo bigusaba ni ukucyegera ukacyemera”.Agaruka ku mpamvu atajya yemera ko hagira abamwita Pasiteri yagize ati:”Ntabwo ndi Pasiteri Christina Shusho.Icya mbere ni uko ntakunda kubihamagarwa kuko ntacyo bihindura.Ntabwo ikibazo, ari ukwitwa Pasiteri ikibazo ni uko ntacyo byatanga”.

Previous Story

Ngibi ibyiza n’ibibi byo koga amazi arimo umunyu

Next Story

Ibintu usabwa gukora niba ukeneye umukunzi

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop