Ibintu usabwa gukora niba ukeneye umukunzi

12/04/2024 20:30

Nta hantu utabonera urukundo kuko urukundo ruba ahariho hose.Urukundo rurahari ariko wowe uzabona umunsi uzaba ufite ibyo wujuje nk’uko tugiye kubigarukaho.

1. NTABWO UZABONA URUKUNDO KUGERA IGIHE UZABA USHOBORA KWEMERA KUBABAZWA.

Mu gihe umaze kugera ku rwego rwo kwemera kubabazwa nibwo uzaba ushobora gukunda.Umuntu ufite umutima utarabasha kwakira amarangamutima yo gutsindwa no kubabazwa ntabwo ushobora kubona urukundo kuko urukundo rusaba kwihangana rimwe na rimwe.Kugira ngo ukunde by’ukuri ni uko uzaba ushobora kwakira ko umuntu yakubabaje.

2.WIZERA KO NTA KINTU KIRAMBA URETSE URUKUNDO RURI MURI WOWE.

Umunsi wamenye ko nta kiramba uretse urukundo ufite , ibindi byose bizagenda neza ndetse uzabasha gukunda.Buri kimwe cyose kirarangira ariko wizera ko uwo uzakunda bizaba iteka ryose.

3.WITEGUYE KWAKIRA IBIGUHA IBYISHIMO.

Niba ukeneye urukundo mu buzima bwawe, ugomba no kuba witeguye kwakira ibiguha ibyishimo.Hari ubwo umuntu aba akeneye urukundo ariko akaba atari yakira uko azabana na rwo.

5. UHORANA IBYISHIMO N’AKANYAMUZA.

Iteka uhora wishimye kandi utekanye.Gukundana ni ingenzi ariko n’ubwo nta rukundo ufite muri wowe kuri ubu ufite akanyamuneza cyane.

6. WITEGUYE KWIGA AMASOMO UBUZIMA BUZAGUHA.

Niba ukeneye urukundo byanga bikunda ukeneye no kwakira kwiga amasomo uzigishwa n’ubuzima

Advertising

Previous Story

Umuramyi Christina Shusho yavuze impamvu atajya yemera ko abantu bamwita Pasiteri

Next Story

Menya ibintu 10 byo kwibuka mu gihe ugiye mu rukundo rushya

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop