Ngibi ibyiza n’ibibi byo koga amazi arimo umunyu

12/04/2024 11:26

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro k’amazi arimo umunyu k’uruhu rwawe, n’ibibi byabyo.

Gukaraba mu maso ukoresheje amazi arimo umunyu , bigira ibyiza n’ibibi ku ruhu wawe.Amazi arimo umunyu, aba arimo ibyica bagiteriya ishobora kujya mu ruhu ibyo bigatuma uruhu rwawe rusa neza.Gukoresha amazi arimo umunyu kandi bituma ibiheri byo kuruhu rwawe bigabanyuka cyane.

Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko gukaraba amazi arimo umunyu bituma , bituma ‘Cell’ zapfuye ziva kuruhu rwawe, bigatuma rusa neza.Amazi arimo umunyu kandi atuma wisiga amavuta akagufataho.

Benshi bavuga ko umunyu nawo wumisha uruhu bikaba ikibazo gikomeye ku ruhu rwawe kuko rutangira gutakaza ubudahangarwa bwawo wakwisiga amavuta nta gufate.Ikinyamakuru www.byrdie.com, kivuga ko amazi arimo umunyu atuma Ph igabanyuka cyane ndetse bagashimangira ko kuri benshi , umuntu wakarabye amazi arimo umunyu , abasha kugira ibyago byo gukanyarara uruhu mu gihe cyose ari ku izuba.

Abahanga bavuga ko amazi arimo umunyu ari ingenzi cyane gusa ngo akaba afite n’ibibi bityo ko buri muntu yamenya ibyo uruhu rwe rukunda akaba aribyo ashyira imbere.Ni ingenzi cyane ko ugana muganga mu gihe ugorwa no kumenya uko watwara uruhu rwawe.Ikindi kandi ni ingenzi cyane kwegereza izuba uruhu rwawe.

Glam

Advertising

Previous Story

NGOMA: Ikamyo yari ipakiye ibigori yakoze impanuka ihitana abantu

Next Story

Umuramyi Christina Shusho yavuze impamvu atajya yemera ko abantu bamwita Pasiteri

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop