Muri iki gitaramo cyabaga kuri uyu wa gatandatu hagaragayemo udushya twinshi tudasanzwe.
1.Umuhanzi Nizzo wo muri Urban Boys ubwo baririmbaga ku rubyiniro indirimbo till I die bakoranye na Riderman yahanutse yikubita hasi binagararaga ko yababaye cyane kuko yamaze hasi amasogonda menshi atarahaguruka ariko nyuma ariyumanganya arahaguruka akomeza kuririmba.Ibintu bitavuzweho neza cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga Batı ni inzoga nibiyobyabwenge yanyoye kandi n’impanuka zibaho
2.Umuhanzi Davis D yagaragaye muri iki gitaramo yitwa he umupfumu wari uhagaze inyuma yabo afite ihembe yambaye n’imigara imeze nk’iy’intore
3.Abana ba nyakwigendera Jay Polly bagaragarijwe urukundo rudasanzwe aho hakusanyijwe amafaranga menshi arenga miliyoni 16 agamije kuzabafasha mu myigire yabo kubw’urukundo n’uruhare uyu muraperi yari yaragize ku muziki nyarwanda
Â
4.Umuhanzi ukomoka muri Uganda Eddy Kenzo ubwo yari ari muri iki gitaramo ari kuririmba ageze ku ndirimbo ye yise Weekend yakirwa n’abafana benshi bayibyina mu njyana gakondo nawe atega amaboko arabyina Ibintu byashimishije abantu benshi bari bitabiriye iki gitaramo