Camila Cabello yazuye akaboze ku rukundo rwe na Shawn Mendez

07/03/2024 16:23

N’ubwo batandukanye Camila Cabello yemeza ko Shawn akiri umusore mwiza kuri we ndetse ko akimwitaho.

Umunyamerikazi Karla Camila Cabello Estrabao yasobanuye byinshi byerekeye ugutandukana kwabo n’uburyo amufata magingo aya yitsa ku cyatumye batandukana.Camila wahoze muri Fifth Harmony, yatangaje ibi tariki 06 Werurwe uyu mwaka, kuri Podcast ikomeye mui Amerika.Camila yavuze ko adatewe ubwoba no gusobanura byinshi ku rukundo rwabo atitaye ko batandukanye.

Muri iki kiganiro, Camila yagaragaje ko kuba yakongera gukundana na Mendez ntacyo byamutwara ngo na cyane ko akimwitaho.Aba bombi batangiye gukundana muri 2019 kugeza muri 2021.Avuga ku byerekeye urukundo yagize ati:”Ntekereza ko twagize urukundo rwiza cyane”.Ati:”Njye umuntu mwiza kandi mu rukundo mba numva byaba byiza cyane”.

Camila agaragaza ko adatewe ikibazo no kuba yagaragaza uko yiyumva k’uwo bahoze bakundana.Agaragaza ko ari byiza kubivuga kurenza uko yabihisha akazabyicuza nyuma.Ati:”Ikibi ni uko byakomeza kungumamo.Icyiza ni uko mbivuga , ikiba kikaba bugacya bukira”.

Camila kuri we ngo gusoza urukundo rwe na Shawn Mendez ntabwo byari bigoye kuko ngo icyo gihe yabonaga bidakwiye kandi ataricyo gihe.Ati:”Ntitaye ko twatandukanye ndacyamwitaho kandi ni mwiza kuri njye”.

 

Previous Story

Israel Mbonyi agiye gutaramira i Burayi

Next Story

“Nawe muce inyuma” ! Kloe yoheje abagore n’abakobwa

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop