Uyu mukobwa yavuze aya amagambo ashaka kwereka abakobwa uko bakwiriye gufata abagabo babaca inyuma.
Kloe wamamaye muri Nigeria , yatangaje ko kugira umugabo uguca inyuma ari akaga cyane by’umwihariko iyo uwo mugabo umubwira nta byumve mbese ukabona ko muri gahunda ze harimo ku guca inyuma byanga bikunze.Kuri we ngo niba “Umugabo wawe aguca inyuma , igisubizo cyiza cyo kubikemura , ni uko nawe umwishyura ukamuca inyuma.Ukamwumvisha uko ibiryana”.
Avuga ko ngo umugore nawe aba akwiriye gukora ibyo abana ko ari byiza kuri we.Yagize ati:”Nawe muce inyuma rwose ubundi birangire.Agambo kumenya ko ari kimwe kimwe.Niba aguciye inyuma nawe mwishyure urenzeho.Iki ni igitekerezo cyanjye, nahoze nihangana ariko ntibizongera kumbaho.
N’ubwo Kloe avuga ibi, benshi ntabwo bemeranya nawe kuko bavuga ko atari byiza gusubiza ikibi ahubwo ko haba hakwiriye kubaho kuganira no kungurana ibitekerezo hagati yabo bombi.Ukuri kwa benshi ni uko , gucana inyuma ari umuco mubi , ingeso ndetse bikaba bigeza urugo ku gutandukana ingaruka zikaba kubana cyangwa kuri bose.
Urukundo usaba kwihanganirana , urukundo rusaba gushyira hanze no guhuza imbaraga by’umwihariko mu gihe cy’amage kugira ngo bakomeze gukundana by’ukuri aho gucengana.