Advertising

Bruce Melodie yasubije abamushinja gushotora The Ben

03/03/24 14:1 PM
1 min read

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie hamaze iminsi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ashinjwa gushotora umuhanzi mugenzi we The Ben, gusa uyu muhanzi we siko abibona nkuko yasubije ubwo yabazwaga icyo kibazo.

 

Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa Irene Murindahabi kuri YouTube channel yitwa MIE Empire nibwo uyu muhanzi Itahiwacu Bruce yafashe umwanya maze asubiza ibyo amaze iminsi ashinjwa.

 

Hari hashize iminsi micye Kandi uyu musore akubutse mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi aho yari yagiye mu bikorwa byo kumenyekanisha ibikorwa bye bye muzika ndetse n’izina rye muri rusange.

 

Ubwo yari mu kiganiro, umunyamakuru Irene Murindahabi yamubajije impamvu akomeje gushotora umuhanzi mugenzi we The Ben, maze avuga ko we atajya ashotorana ndetse ko nta bibazo abaza the Ben ahubwo we avuga ibiriho.

 

Mubyo we yise showbiz, cyangwa imyidagaduro, yakomeje avuga ko impamvu imyidagaduro yo mu gihugu itateye imbere vuba byagiye biterwa Kenshi nuko abahanzi bakuru batigeze bagaragara mu itangazamakuru ndetse bakirengagiza rimwe narimwe ibibazo bibareba.

 

Uyu muhanzi Kandi yongeye gukomoza ku muzingo we cyangwa album agiye gushyira hanze ndetse avuga ko Ari Umuzingo ararikiye abantu kuzumva kuko ngo hariho imiziki myinshi Kandi myiza.

Sponsored

Go toTop