Advertising

Bite bya Queen Cha wakunzwe n’abatari bacye ariko akaba akomeje kubicisha irungu

19/02/2024 11:50

Ugiye kuvuga abahanzikazi bazwi ntiwatinya kuvuga ko uyu mukobwa Queen Cha.Ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane ku buryo yahabwaga amahirwe yo kujya mu bahanzikazi bahagarariye abandi hano mu Rwanda.

 

Yitwa Mujyemana Yvonne ariko yamamaye cyane muri muzika nyarwanda nka Queen Cha. Yavutse mu mwaka 1991 avukira Igitarama kuri ubu akaba amaze kugira imyaka hafi kuzuza 34. Yakunzwe na benshi ndetse ashimisha benshi ku buryo kuri ubu akumbuwe.

 

Kubura umuhanzikazi nka Queen Cha byagaragaje icyuho kinini mu muziki nyarwanda kuko ubusanzwe usanga muri muzika nyarwanda nta mubare munini w’igitsina gore ubamo bityo kuba uyu mukobwa asa nuwahagaritseho gukora umuziki byagaragaje icyuho kinini bityo bitera igihomora muri muzika nyarwanda muri rusange.

 

Uyu mukobwa yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bacye twavuga nka “Twongere” yakoranye n’umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye cyane nka Bruce Melodie ndetsee utatinya kuvuga ko ikiri mu ndirimbo n’ibihe byose. Sibyo gusa kuko twavuga nk’indirimbo yitwa “Urumwe rukumbi” nayo yakoze ku mitima ya benshi.

 

Ni Kenshi usanga abantu benshi bakomeje kwibaza aho uyu mukobwa yaba yarengeye ndetse birahwihwiswa ko ashobora kuba atakibarizwa hano mu gihugu ahubwo ashobora kuba yibera hanze y’u Rwanda [Dubai] ariyo mpamvu ishobora kuba yaratumye asa nuhagarika gukora umuziki, gusa ayo makuru avuga ko aba hanze we ku giti cye ntacyo yayavuzeho aricyo gituma akomeza kuba ibihwihwiswa.

 

Bamwe mu bafana n’abantu bakunda umuziki nyarwanda babona ko kubura muri muzika Nyarwanda kw’uyu mukobwa bitera icyuho bityo ko bibaye byiza yagaruka akongera gukora imiziki nkuko yahoze abikora. Ubusanzwe uyu mukobwa yahoze mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi yitwa The Mane iyoborwa n’umukire Badram ariko yaje gutangaza ko atagikorana niyo nzu ndetse ko batandukanye.

 

Hibazwa Niba uyu mukobwa ashobora kuba akiri gushaka indi nzu ireberera inyungu z’abahanzi akorana nayo cyangwa akiri kwisuganya mu buryo bw’imikorere ku Giti cye kugira ngo agaruke gukora umuziki nkuko yahoze abikora.

Previous Story

Nkusi Arthur agiye kwibaruka

Next Story

Corneille Nangaa yamaganye Leta ya Congo yita abarwanyi ba M23 Abanyawanda

Latest from Imyidagaduro

Go toTop