Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, yatangaje ko kuba icyamamare byamugwiririye abantu bakamumenya atabyiteguye.
Joseph Akinwale [Joeboy],I ni umuhanzi wo muri Nigeria wamamaye muri muzika by’umwihariko kwandikira abandi bahanzi indirimbo.Uyu musore azamukiye muri ‘Empawa Africa’ ya Mr Eazy nawe uri mubazwi muri Nigeria,izina rye ryamamara muri 2017 munjyana ya AfroBeat na RnB.Uyu musore uvuga ko yatunguwe no kumenyekana ubusanzwe yitwaga ‘Young Legend’ aho yavukiye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.
Mu kiganiro Afrobeats Intelligence Podcast Joeboy yasobanuye ko kwamamara byamutunguye cyane ndetse bikamugora ku byakira ku rwego rwo hejuru.Joeboy, avuga ko kwamamara kw’indirimbo ye ‘Baby’ byamugoye ku byakira kuko yageze ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati:”Ntabwo nari niteguye ubwo indirimbo Baby yageraga kure.Naje kwisanga nabaye icyamamare.Byarantunguye rwose. Muri 2019 nibwo yasohotse gusa mu Kwa Karindwi muri iki gihugu nari namamaye cyane kandi nyamara ntabwo narinziko abantu bazi umuziki wacu by’umwihariko abantu bo muri Kenya , Uganda n’ahandi”.