Advertising

Ibyo muri Congo byakomeje kudogera ! Umujinya bawutuye ibihugu by’ibihangange

02/13/24 14:1 PM

Abanye-congo benshi biraye mu mihanda berekeza kuri Biro bya Ambasade z’Ibihugu bikomeye byo k’umugabane w’Iburayi na USA , bigaragambya bamagana ibyo bihugu; Bashinja kuba inyuma y’intambara imaze iminsi muri icyo gihugu.Ni imyigaragambyo iri gukorwa nibyo n’Abanye-Congo bamagana Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi babishinja gushoza intambara muri Congo, bigamije gusahura ubutunzi bw’icyo gihugu nk’uko bikubiye mu ndirimbo bari kuririmba n’ibyapa bitwaje.

 

Abigaragambya badukiriye Amabendera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi bwahoze bukoloniza Congo , bayashumika inkongi arashya arakongoka.Ibi byatumye hoherezwa abapolisi barenga 50 kurinda Ambasade y’u Bwongereza , iri mu nkengero z’uruzi rwa Congo, abandi babarirwa muri mirongo  gukora uburinzi kuri Ambasade y’u Bwongereza  n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Kubera ubukana bw’iyi myigaragambyo , byabaye ngombwa ko polisi ibaraswamo ibyuka biryana mu maso kugira ngo ibatatanye.

 

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ‘Reauteurs’  bivuga ko kubera impungenge z’umutekano mu Murwa Mukuru Kinshasa, kuri uyu wa Mbere amashuri Mpuzamahanga n’amaduka y’Abanyamahanga yo muri Komine ya Gombe yiriwe ifunze.Izi mvururu zirasa n’izibaye Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byamaze kubimenya mbere y’uko zitangira, kuko ku cyumweru USA yasabye abaturage bayo bari muri Congo kutigaragaza cyane kandi bakiyegereza amazi n’ibiribwa  kuko hari uburyo byaba ngombwa ko baguma mu rugo mu gihe cy’iminsi itazwi.

 

Uretse USA, na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwongereza yari yaraburiye ko imyigaragambyo ishobora kuzakomeza muri iki cyumweru , ku buryo hari ibyago by’uko Abanyamahanga bashobora kwibasirwa nta kurobanura.

 

Isoko: RadioTV10

Sponsored

Go toTop