Lorenzo Musangamfura wa RBA yanenze abakomeje kuvuga ko Juwayeze wa Juno yica umuziki Nyarwanda
Muhahinda kenshi Lorenzo Musangamfura yifashishije ifoto ya Juwayeze uvuga ko akunda Juno Kizigenza cyane , yagaragaje ko abantu bavuga ko yica umuziki bakwiriye kumenya ko uwo muziki bavuga atari uwabo.
Mu butumwa yanyujije kuri X Lorenzo yagize ati:” Ntabwo abagore n’abagabo bakuze bakomeza gusuka urwango kuri uyu mwana muto urimo gushaka imibereho ye.Birababaje, maze nkaho bari mukuri ? Kwica umuziki ? Ese umuziki ni uwanyu ? Mu byukuri gufashwa n’inzu runaka byica umuziki wose kandi nyamara mutarigeze mubikora na mbere.
Uyu mwana mu mureke wenyine mu izina rya Yesu.Umuziki ni mugari kandi buri wese awufiteho umugabane.Rero niba wowe udashobora gufataho uwawe, reka umukobwa muto afate uwe”.
Juwayeze aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise Mon bebe.
💔 Not full grown men and women hating on this young girl trying to earn a living 🙂
It’s absolutely embarrassing 😳, like , are you serious?
Ruining music ? Is music your own property? If a 19 y/o girl , in fact , a random house-help can ruin an a whole industry, you never… pic.twitter.com/0STkgm2UsD
— Lorenzo MUSANGAMFURA (@ogalorenzo) February 12, 2024