Umuhanzi Paul Okoye wamamaye nka Rudeboy yasabye abaturage bo muri Nigeria kwakira ukuri ko batsinzwe mu mimikino y’igikombe cya Afurika cy’Ibihugu.
Rudeboy yavuze ko igikombe cya Afurika cyo cyamaze kurangira kandi ko batsinzwe.Uyu muhanzi yabajijwe icyo byabasaba ngo bihanganire ko batsinzwe kandi babyakire.
Paul Okoye yagize ati:” Mureke twemere ukuri , Ese byasaba iki ? Nimujya mu myigaragambyo nzaba kureba. Mumbwire ahubwo isaha , naho irabera”.Yakomeje avuga amagambo yiganjemo gutebya cyane.