Imwe m nkuru yabaye isomo kuri benshi ku mbuga nkoranyambaga ni inkuru y’uyu musore w’imyaka 25 urembejwe n’umutima n’agahinda nyuma yuko umukobwa bakundana wari ugiye mu mahanga amuhemukiye.Nk’uko hamenyekanye amazina yuyu musore, yitwa George Washington aho uyu musore yari yiyemeje gufasha umukobwa bari bamaranye imyaka 4 bakundana ariko nyuma yo kumufasha umukobwa akamukora ibyamfura mbi.
Bivugwa ko uyu mukobwa wari usanzwe akundana n’uyu musore yari asanzwe ari umuganga. Gusa ngo yaje kubona akazi ko kujya gukora hanze mu mahanga mu gihugu cy’Ubwongereza gusa ahura nikibazo cyo kubura itike.Ubwo ikibazo yagikojeje umukunzi we maze Umusore nawe yibwira inama yo kugurisha umurima we kugira ngo abonere umukunzi amafaranga azamufasha mu rugendo harimo n’itike. Uyu musore akaba yahaye amafaranga agera ku bihumbi 247.
Nkuko uyu musore yabitangaje yavuze ko ubwo umukobwa yageraga mu mahanga yatangiye guhinduka akajya yanga kumusubiza ndetsee akanga no kumwitaba amuhamagaye. Nibwo ngo uyu mukobwa yakomeje kujya yanga kumuvugisha ariko Umusore akomeza guhatiriza, maze rimwe nibwo umukobwa yamushenguriye Umutima aho yamubwiye ko bahagarika urukundo rwabo kuko agiye gukurikirana ibijyanye nakazi ke.
Uyu musore yabuze uko abigenza ndetse kuri ubu avuga ko aheranwe n’agahinda kubera ubugome uyu mukobwa yamweretse akigera mu mahanga.
Source: TUKO