Prince yashyize hanze amashusho y’indirimbo yandikiye mu Kabari – VIDEO

01/02/2024 20:43

Nambajimana Innocent [ Prince ] yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Fimbo’ yandikitse yicaye mu Kabari.Uyu musore avuga ko iyi ndirimbo yayanditse yicaye mu Kabari arinaho yagiriye igitekerezo cyo gushaka uko yahanura urubyiruko yereka umukobwa ko yamuha ibyishimo akanamushyira mu rugo , ashyiraho itandukaniro n’abandi.Muri iyi ndirimbo ‘Fimbo’ ya Prince hagaragaramo amashusho y’umukobwa wambaye ari nawe aba asaba ko yamwemerera akamuha urukundo ubundi nyuma akamushyira mu rugo aho gukomeza guha umwanya abamutakariza umwanya.

Ni indirimbo irimo ubutumwa busaba abakobwa kutajya batakariza umwanya wabo abasore babashuka kugira ngo birangirire muri ‘Geto’.Prince kandi yasabye abakobwa kutajya baha umwanya wabo abasore babashaka mu buriri gusa nyamara nta kindi barabamarira. Yagize ati:” Njya kwandika iyi ndirimbo narindi mu Kabari nitegereza uburyo abakobwa bari gushukwa n’abasore , numva nifuje kugira inama abakobwa mbasaba kujya bareba abasore bafite gahunda gusa nitangiraho urugero”.

“Nta mpamvu yagakwiye gutuma umukobwa ahereza umusore umwanya kandi nyamara aramuha umwanya nijoro ariko mu gitondo ntamenye aho yanyuze”. ‘FIMBO’ ni indirimbo ifitanye isano na Fake Gee ya Alyn Sano gusa ntabwo ariho igitekerezo yagikuye nk’uko yabitangaje.Prince yaherukaga gushyira hanze indirimbo zirimo iyitwa ‘Rutoshye na Some Body’.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO INDIRIMBO

Previous Story

Umukobwa w’ikimero akomeje gushinjwa kugurisha umubiri we ku bagabo mu buryo bwo kubona amafaranga

Next Story

Umugabo wafashwe na Camera ashaka gusoma umugore w’abandi yasabye imbabazi aratakamba

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop